Iterambere: Imbamutima z’abamaze kwegukana ibihembo muri ‘Tengamara na TVA’ (Amafoto)

Apr 6, 2024 - 14:21
 0  118
Iterambere: Imbamutima z’abamaze kwegukana ibihembo muri ‘Tengamara na TVA’ (Amafoto)

Iterambere: Imbamutima z’abamaze kwegukana ibihembo muri ‘Tengamara na TVA’ (Amafoto)

Apr 6, 2024 - 14:21

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gikomeje ubukangurambaga bwiswe #Tengamara na TVA buzagera mu gihugu hose, bugamije gushishikariza abaguzi kwiyandikisha ku ishimwe ku musoro ku nyongeragaciro (TVA), bakazajya bahabwa ishimwe ringana na 10% bya TVA bishyuye kuri buri fagitire ya EBM bahawe.

Uyu musoro wa TVA uri ku gipimo cya 18% ucibwa ku bintu na serivisi bitandukanye, bitangirwa mu Rwanda cyangwa bitumizwa mu mahanga.

TVA yishyurwa n’umuguzi wa nyuma, mu gihe umucuruzi wiyandikishije kuri uyu musoro aba afite inshingano zo kuwukusanya, gukora ibaruramari ndetse no kuwishyura muri RRA.

Ubukangurambaga bwa Tengamara Na TVA buherekejwe n’ibikorwa bitandukanye, byo gushishikariza abaguzi kwiyandikisha kuri iri shimwe bakoresheje telefoni, bagakanda *800# ubundi bagakurikiza amabwiriza.

Muri ubu bukangurambaga, abaguzi biyandikishije ku ishimwe kuri TVA bagira amahirwe yo gusubiza ibibazo bitandukanye, bagatombola ibihembo birimo za televiziyo, telefoni zigezweho (smartphones) n’ibindi.

Nyiramwiza Collette yatsindiye televiziyo igezweho, mu bukangurambaga Mujyi wa Kigali. Nta televiziyo yari asanganywe, ku buryo yabaye inkuru nziza ku muryango we.

Yagize ati “Ndanezerewe cyane, mfite ibyishimo byinshi. Nari naragambiriye kera kuba nagira ikintu ntombora. Ndashishikariza abantu bose bakoresha fagitire zitemewe, ko bagomba kujya batanga fagitire mu buryo bwemewe.”

“Nta televiziyo nari mfite, iyi mpawe izamfasha kujya ndeba amakuru, imfashe no kujya menya byinshi mu byerekeranye n’imisoro.”

Yasabye abaguzi kujya basaba fagitire za EBM, bakibutsa umucuruzi kwandikaho nimero zabo za telefoni bandikishije mu ishimwe kuri TVA, ari nazo zinyuzwaho iryo shimwe.

Dusabe Annet wo mu Karere ka Musanze, na we yatomboye televiziyo. Avuga ko nubwo we yari ayitunze, itameze nk’iyo yatomboye ku buryo ari inyongera nziza ku muryango we.

Ntakiyimana Jean Paul wo mu Karere ka Rusizi, we yatomboye telefoni. Avuga ko ari amahirwe akomeye yagize, akaba azajya ahora asaba fagitire ya EBM.

Ati “Nta telefoni nari mfite, none ngize amahirwe ntomboye smartphone. Namaze kwiyandikisha ku ishimwe kuri TVA, ubu buri uko mpashye nzajya nsaba umucuruzi kwandikaho nimero yanjye ya telefoni.”

Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu Mujyi wa Kigali, bukomereza mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba. Biteganywa ko mu gihe kiri imbere buzakomereza mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba.

Komiseri wungirije ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, yashishikarije abaguzi bose ko igihe bahashye, bakwiye gusaba fagitire za EBM kandi zikaba zihuye n’amafaranga bishyuye.

Yakomeje ati "Muri iyi minsi mike dutangiye, turimo kubona ubwiyongere bwa fagitire za EBM zitangwa. Ubu bukangurambaga rero twiteze ko buzazamura cyane fagitire zitangwa, bivuze ngo n’umusoro utangwa wa TVA uzazamuka, ndetse n’umusoro ku nyungu nawo tuzabibona ko uzazamuka."

Mu kwiyandikisha, umuguzi asabwa gukanda *800#, agakanda 1 agahitamo ururimi, agakanda 4 kuri serivisi za EBM, akagakanda 1 ahanditse ishimwe kuri TVA, agashyiramo nimero y’indangamuntu, ubundi akabona umubare w’ibanga azajya akoresha.

Mu gihe akeneye kureba uko ishimwe rye rigenda ryiyongera, anyura muri https://myrra.rra.gov.rw/basic/login/indexLogin , agashyiramo nimero ya telefoni yandikishije n’umubare w’ibanga yahawe.

Buri gihembwe amafaranga y’ishimwe azajya ashyirwa kuri telefoni yandikishijwe n’umuguzi. Atangwa nyuma yo kugenzura ko umuguzi wa nyuma yujuje ibisabwa.

Fagitire iba igomba kugaragaza izina nyaryo ry’igicuruzwa n’igipimo cy’umusoro ku nyemezabuguzi y’ikoranabuhanga ku bantu banditse kuri TVA, no kugaragaza izina nyaryo ry’igicuruzwa n’igiciro cyacyo ku nyemezabuguzi y’ikoranabuhanga ku batanditse kuri TVA.

Igomba kandi kuba iriho nimero ya telefoni ya wa muguzi uzahabwa ishimwe kuri TVA yishyuwe.

Iteka rya Minisitiri nº 002/24/03/TC ryo ku wa 08/03/2024 rigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro kandi rigena ko umuguzi wishyuye agasaba inyemezabuguzi ntayihabwe akabimenyesha Ubuyobozi bw’imisoro, ahabwa ishimwe ry’inyongera ringana na 50% by’ibihano byishyuwe kuri iyo nyemezabuguzi.

Ni kimwe n’uwahawe fagitire ya EBM idahwanye n’amafaranga yishyuye, aho abantu bashishikarizwa kwishyura bakoresheje telefoni, nk’igihamya cy’uko batanze ya mafaranga.

Umuntu utubahiriza inshingano zisabwa abakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi, acibwa mande angana na 200.000 Frw.

Iyo ikosa ryongeye gukorwa mu gihe kitarenze imyaka ibiri, amande aba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400.000 Frw.

Ku mucuruzi wanditse ku musoro kuri TVA, umuntu ugurisha ibintu cyangwa serivisi atabitangiye inyemezabuguzi ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga acibwa amande yikubye inshuro 10 z’agaciro k’umusoro ku nyongeragaciro wanyerejwe.

Iyo ikosa ryongeye gukorwa mu gihe kitarenze imyaka ibiri, uwakoze ikosa acibwa amande angana n’inshuro 20 z’agaciro k’umusoro.

Uretse abasora banditse ku musoro ku nyongeragaciro, umuntu utegetswe gutanga inyemezabuguzi ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ntayikoreshe, acibwa amande yikubye inshuro ebyiri z’agaciro k’ibyagurishijwe.

Umuraperi Riderman ubwo yari mu Karere ka Rubavu
Umuhanzi Bulldog yifashishijwe mu gutanga ubutumwa bwa Tengamara na TVA mu Karere ka Rusizi
Abaguzi bashishikarizwa kwiyandikisha ku ishimwe kuri TVA
Komiseri Wungirije ushinzwe serivisi z'Abasora n'Itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, ashyikiriza Ntakiyimana Jean Paul smartphone yatomboye
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268