ITANGAZO RY'UMUJYI WA KIGALI RIREBA ABATWARA IBINYABIZIGA

Aug 23, 2024 - 09:00
 0  661
ITANGAZO RY'UMUJYI WA KIGALI RIREBA ABATWARA IBINYABIZIGA

ITANGAZO RY'UMUJYI WA KIGALI RIREBA ABATWARA IBINYABIZIGA

Aug 23, 2024 - 09:00

Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, rivuga ko hari gahunda yo gutunganya amahuriro y’imihanda KN 5Rd na KG 5 Ave imbere ya KABC.

Muri iryo tangazo bivugwa ko igice cy’uwo muhanda wa KN 5 Rd kizaba gifunze guhera ku itariki 23 kugeza tariki 25 Kanama 2024 saa moya za nimugoroba (19h00), kugeza saa sita z’ijoro (24h00), hagati y’amasangano y’imihanda KG 5 Ave na KN 5 Rd imbere ya KABC no hagati y’amasangano y’imihanda KG 692 St na KN 5 Rd imbere ya Kaminuza ya University of Kigali.

Muri icyo gihe uwo muhanda uzaba ufunze, abasanzwe bawukoresha bazifashisha imihanda ikurikira, harimo KG 5 Ave, KG 692St, KG 614 St. Hari kandi KG 634St, KG 3 Ave.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kagali kandi bwatangaje ko hari abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo bayobore abantu, ariko n’uwakenera ibindi bisobanuro akaba yahamagara nomero za telefoni zikurikira harimo 0788311216 ndetse na 0788311502

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461