Itangazo ryihutirwa riturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe none Ku wa 23 Ugushyingo 2024

Itangazo ryihutirwa riturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe none Ku wa 23 Ugushyingo 2024
Perezida Kagame yagize Jean Bosco Ntibitura Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba asimbuye Lambert Dushimimana
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, rivuga ko Intara y’Iburengerazuba yahawe Guverineri mushya, ryasohotse mu gihe muri iyo Ntara muri ayo masaha havugwa andi makuru y’abari abayobozi mu Karere ka Rusizi beguye.
Abo ni Dr. Kibiriga Anicet wari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na Dukuzumuremyi Anne Marie wari umwungirije ashinzwe imibereho myiza y’abaturage, ndetse n’uwari Umujyanama uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) witwa Jeanne Niyonsaba, batanze amabaruwa y’ubwegure bwabo.
Guverineri mushya wa asimbuye Lambert Dushimimana bivugwa ko aherutse gusura abaturage mu murenge wa Murundi muri Karongi maze inama ye ikabura abaturage bayitabira. Ibi byatumye Gitifu w'uyu murenge n'ab'utugari batatu bo muri uyu murenge bafungirwa mu biro by'akarere kugeza bemeye kwandika basezera ku kazi ngo ku mpamvu zabo bwite!.
Hari hashize igihe gito kandi muri iyi Ntara mu Karere ka Karongi na ho hari abayobozi bo mu Karere beguye, abandi basezera ku nshingano zabo.
Abo ni uwari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, uwari Umwungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niragire Theophile hamwe na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyanama.
Beguye ku wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, nyuma y’ibibazo by’imiyoborere byari bimaze iminsi bivugwa muri ako Karere.