ITANGAZO RYIHUTIRWA RIGENEWE ABANYAMAHANGA BABA MU RWANDA NDETSE N'ABANYARWANDA BABA MU MAHANGA (DIASPORA)

ITANGAZO RYIHUTIRWA RIGENEWE ABANYAMAHANGA BABA MU RWANDA NDETSE N'ABANYARWANDA BABA MU MAHANGA (DIASPORA)
Ubushinjacyaha Bukuru bwashyizeho uburyo bwo gufasha abanyamahanga baba mu Rwanda n’Abanyarwanda baba mu mahanga kubona icyangombwa cy’uko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko binyuze ku rubuga rwa Irembo. Mu mpinduka zakozwe harimo kuba umunyamahanga utuye mu Rwanda, akoresha indangamuntu y’umunyamahanga cyangwa iranga impunzi, yatanzwe n’u Rwanda, igihe asaba iyi serivisi, abinyujije ku Irembo.