Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Ugushyingo 2023

Nov 30, 2023 - 13:31
 0  1465
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Ugushyingo 2023

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Ugushyingo 2023

Nov 30, 2023 - 13:31

Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Gatatu , yagize Lt Gen (rtd) Charles Kayonga ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Kayonga wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, agizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya asimbuye Nkurunziza Williams.

Si ubwa mbere Kayonga agiye mu nshingano zo guhagarira u Rwanda mu mahanga kuko hagati ya 2014 na 2019 yari ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa.

Marie Grace Nishimwe wagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka yari asanzwe ayoboye ishami rishinzwe Ubutaka muri icyo kigo. Afite uburambe bw’imyaka 15 mu bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka. Yize ibijyanye n’imitunganyirize n’imijyi muri Massachusetts Institute of Technology akaba afite n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko n’ubushabitsi.

Nishimwe asimbuye Mukamana Espérance wakuwe kuri uwo mwanya muri Kanama 2023.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com