ITANGAZO RYA RWANDA MEDIA COMMISSION

ITANGAZO RYA RWANDA MEDIA COMMISSION
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, rwasabye abanyamakuru kwita ku bunyamwuga, kutabogama no kubahiriza amahame agenga umwuga, mu nkuru zabo muri ibi bihe, imitwe ya politiki n’abantu ku giti cyabo batangiye ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024.