REB Ubutumwa bugenewe abayobozi b'ibigo by'amashuri

REB Ubutumwa bugenewe abayobozi b'ibigo by'amashuri
Itangazo rigenewe Abayobozi b'ibigo by'amashuri
Dushingiye ku mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi nomero 001/MINEDUC/2020, agena ibigendereyeho mu kwimura, gusibiza, kwirukana no kwimurira ahandi umunyeshuri uhereye ku mitsindire ye,
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi nomero 01/MINEDUC/2022 yo ku wa 26/07/2022 avuga ko Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kigena ibigendereyeho mu kwimura no gusibiza bikozwe na komite y’ishuri ishinzwe kwimura no gusibiza;
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa kandi amabwiriza yo ku wa 27/06/2024 yatanzewe n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) yerekeranye n’isibiza n’iyimura ry’abanyeshuri;
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ruramenyesha abayobozi bose b’ibigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano ko abanyeshuri bo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza (lower primary) bazaba batimutse bagomba kuza muri gahunda nzamurabushobozi izatangira kuva ku itariki ya 29 Nyakanga ikarangira ku itariki ya 30 Kanama 2024.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa gukoresha urutonde rw’abana bose bazajya muri icyo kiciro batimutse, urutonde rugashyikirizwa Umuyobozi w’Akarere ushinzwe uburezi, ushinzwe imibare no kugenzura. Ibi bizakorwa hagati ya tariki ya 12 kugeza tariki ya 22 Nyakanga 2024.
Imbonerahamwe y’abana bazitabira iyi gahunda izakorwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga kandi hakurikijwe amabwiriza agenderwaho. Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa gushyikiriza ababyeyi b’abana bazitabira gahunda nzamurabushobozi, kuzohereza abana babo muri iyo gahunda no kubasobanurira akamaro kayo. Ibi bizakorwa mu nama y’ababyeyi izaba ku itariki ya 5/07/2024 itangirwamo amanota.
Gahunda nzamurabushobozi yo mu biruhuko izabanirizwa n’amahugurwa y’abarimu bose bigisha Ikinyarwanda, Icyongereza n’Imibare mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza (lower primary). Ayo mahugurwa ateganijwe kubera mu turere twose kuva ku itariki ya 22 kugeza ku itariki ya 26 Nyakanga 2024. Abayobozi b’ibigo barasabwa kumenyesha abarimu bireba kuzitabira aya mahugurwa.
Ku byiciro bindi by’amashuri bisigaye, kuva ku kiciro cya kabiri cy’amashuri abanza kugeza ku kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, nta gahunda nzamurabushobozi izigamijwe mu biruhuko.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze abashimiye uburyo mugiye kubishyira mu bikorwa.
1 of 1.