ITANGAZO RYA POLICE Y'URWANDA RISOHOTSE NONAHA RIGENEWE ABAFITE IBINYABIZIGA

ITANGAZO RYA POLICE Y'URWANDA RISOHOTSE NONAHA RIGENEWE ABAFITE IBINYABIZIGA
Polisi y'u Rwanda iramenyesha abantu bose bafite ibinyabiziga byafatiriwe kubera amakosa atandukanye yo mu muhanda birengeje amezi atatu bifatiriwe, ko bakwihutira kugera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru ahaparikwa ibinyabiziga byafatiriwe, kugira ngo haganirwe uburyo babisubizwa.
Kugera ahaparitse ibyo binyabiziga bizatangira tariki 22 Mata kugeza tariki 4 Gicurasi 2024, kuva saa mbiri za mu gitondo (8H00) kugeza saa kumi n'igice z'umugoroba (16H30). Nyuma y'icyo gihe abatazubahiriza iyi gahunda ibinyabiziga byabo bizatezwa cyamunara nk'uko amategeko abiteganya.
Ku bindi bisobanuro mwaduhamagara kuri: 0788311815/0788311359