ITANGAZO RYA BRD KUBANYESHURI BIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MURI KAMINUZA Y'URWANDA

Jun 18, 2024 - 17:36
 0  557
ITANGAZO RYA BRD KUBANYESHURI BIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MURI KAMINUZA Y'URWANDA

ITANGAZO RYA BRD KUBANYESHURI BIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MURI KAMINUZA Y'URWANDA

Jun 18, 2024 - 17:36

Ubuyobozi bw'Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda (Higher Education Council) buramenyesha abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye muri 2023 bakaba bifuza gusaba inguzayo yo gutangira kwiga umwaka wa mbere muri Kaminuza y'u Rwanda (University of Rwanda)

Ubuyobozi bw'Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda (Higher Education Council) buramenyesha abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye muri 2023 bakaba bifuza gusaba inguzayo yo gutangira kwiga umwaka wa mbere muri Kaminuza y'u Rwanda (University of Rwanda) mu mwaka w'amashuri 2024, ibi bikurikira:
1. Gusaba inguzanyo bizakorwa guhera tariki ya 18/06/2024 kugeza ku ya 04/07/2024. Nyuma y'ayo matariki nta busabe bw'inguzanyo buzakirwa.
2. Usaba inguzanyo agomba kuba yaramaze kwemererwa umwanya (admission) muri "University of Rwanda".
3. Gusaba inguzanyo bikorwa hakoreshejwe umurongo wa interineti ukurikira: https://hecmis.hec.gov.rw/usaba agakurikiza amabwiriza.
4. Abemerewe gusaba inguzanyo ni abarangije amashuri yisumbuye muri 2023 gusa, cyangwa abahawe "equivalence" na NESA yerekana ko barangije muri 2023 ku bize hanze cyangwa abize muri porogaramu zo hanze.
5. Abafite "equivalence" basabwa kuzuza neza amakuru yabo harimo numero y'indangamuntu, numero ya "equivalence" (ahuzuzwa index number), n'andi makuru yose yasabwe.
6. Usaba inguzanyo agomba kuzuza neza amakuru yose asabwa. Ubusabe bwujujwe nabi cyangwa butujuje ibisabwa ntabwo buzasuzumwa.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501