Itangazo rivuguruye rimenyesha igiciro fatizo cy’ibigori, igihebwe cy’ihinga 2024 A

Itangazo rivuguruye rimenyesha igiciro fatizo cy’ibigori, igihebwe cy’ihinga 2024 A
Hashingiwe ku itangazo ryo ku wa 19 Mutarama 2024 rishyiraho igiciro fatizo cy'ibigori, igihembwe cy'ihinga cya 2024. Hashingiwe ku nama yo ku wa 19 Gashyantare 2024 yahuje abahagarariye Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM), Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), RAB n'abaguzi b'ibigori igamije kurebera hamwe uko imigendekere yo kugura umusaruro w'ibigori n'iyubahirizwa ry'igiciro fatizo cyashyizweho ihagaze.