Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe none kuwa 30 Nzeri 2024

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe none kuwa 30 Nzeri 2024
Kuri uyu wa 30 Nzeri 2024, Perezida Kagame yashyize abayobozi batandukanye mu myanya, barimo Frank Gatera wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika na Dr. Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Sena.
Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bakurikira:
1- Bwana Frank Gatera yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika
2- Dr. Yvonne Umulisa agirwa Umunyamabanga Mukuru wa Sena
3- Madamu Michelle Byusa agirwa Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w'Intebe
4- Madamu Irene Murerwa agirwa Chief Tourism Officer mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB)
5- Bwana Jules Ndenga agirwa Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe gutwara Abantu n'Ibintu mu ndege (ATL)
6- Madamu Eva Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Sosiyete ishinzwe Imirimo Rusange ku kibuga cy'Indege (RAC)
7- Madamu Isabelle Mugwaneza, Umujyanama Wihariye muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane (MINAFFET)
8- Madamu Marie Mediatrice Umubyeyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore (NWC)
9- Bwana Brave Ngabo agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko (NYC).