Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’uRwanda, cyane cyane mu ngingo iya 111 n’iya 112, ashingiye kandi ku biteganywa n’itegeko No 14/2023 ryo ku wa 23/03/2023 rigena imitunganyirize n’imikorere by’intara, cyane cyane mu ngingo yaryo ya cyenda, none ku wa 14 Ukuboza, Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye.
Barore Cleophas wari usanzwe ari umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) yagizwe Umuyobozi warwo, Arthur Asiimwe wari usanzwe muri uyu mwanya agirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Pudence Rubingisa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, nyuma y’imyaka ine ari Meya w’Umujyi wa Kigali.
Hari n'abandi bayobozi bashyizweho mu nzego zitandukanye barimo:
– Uwineza Valens yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika
– Juliana Kangeli Muganza yagizwe Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika
– Col (Rtd) Donat Ndamage: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Mozambique
– Urujeni Bakuramutsa: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Jordan
– Lawrence Manzi: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Brazil
– Arthur Asiimwe: Deputy Chief of Mission muri Ambasade y’u Rwanda i Washington, D.C
– Pudence Rubingisa: Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
– Cleophas Barore: Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru
– Samuel Nsengiyumva: Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali
– Solange Ayanone: Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.