Israel yateguje ibitero bikomeye ku Mujyi wa Rafah

Israel yateguje ibitero bikomeye ku Mujyi wa Rafah
Umwe mu bagize Guverinoma ya Israel, Benny Gantz, yagaragaje ko mu gihe umutwe wa Hamas waba utarekuye abantu wafashe bugwate iki gihugu cyiteguye kugaba ibitero ku mujyi wa Rafah.
Umujyi wa Rafah uherereye mu Majyepfo ya Gaza, bivugwa ko ariho hahungiye abaturage babarirwa miliyoni 1.5. bahageze ubwo Israel yatangiraga kugaba ibitero kuri Gaza.
Benny Ganty yagaragaje ko nibigera ku itariki 10 Werurwe 2024, umutwe wa Hamas utararekura abantu wafashe bugwate ingabo z’icyo gihugu zizagabayo ibitero simusiga.
Imiryango mpuzamahanga yakunze kugaragaza ko idashyigikiye kuba Israel yagaba ibitero kuri Rafah bitewe n’umubare munini w’abasivili bahahungiye.
Leta zunze Ubumwe za Amerika nazo zagaragaje ko mu gihe habaho kugaba ibitero muri ako gace hatashyizweho uburyo buboneye bwo guhungisha abasivili byaba ari nk’ikiza kibayeho.
Igisirikare cya Israel, IDF, cyatangaje ko inzego z’ubutasi zinjiye muri uwo mujyi wa Rafah kandi byagaragaye ko imbohe zajyanwe n’umutwe wa Hamas ubwo wagabaga igitero ari ho ziherereye.
Gantz wahoze ari Minisitiri w’Ingabo yavuze ko Isi n’ubuyobozi bwa Hamas bugomba kumenya ko mu gihe imbohe zabo zitarekurwa imirwano izakomereza mu bindi bice.
Ati “Isi igomba kubimenya, n’umutwe wa Hamas ko kugera igihe cya Ramadan imbohe zajyanwe ni ziba zitagaruwe mu rugo, imirwano izakomereza buri hamwe no mu mujyi wa Rafah.”
Biteganyijwe ko ukwezi kw’igisibo ku bayisilamu kuzwi nka Ramadan kuzatangira ku wa 10 Werurwe ari na cyo gihe Israel yatanze ko izagaba ibitero simusiga niba itarabona abantu bajyanwe bunyago na Hamas.
Israel igagaragaza ko umutwe wa Hamas ushobora kuba ugifite imbohe 130 muri 253 bashimuswe ku wa 7 Ukwakira 2023.
Nubwo hariho igitutu cy’amahanga n’imiryango mpuzamahanga, Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, aherutse kwemeza itangizwa ry’ibitero kuri Rafah mu rwego rwo gutsinsura umutwe wa Hamas.