Israel Vs Hamas: Israel yemeye ubugwari bwo kwica abakozi bari mu bikorwa by’ubutabazi

Apr 6, 2024 - 14:14
 0  106
Israel Vs Hamas: Israel yemeye ubugwari bwo kwica abakozi bari mu bikorwa by’ubutabazi

Israel Vs Hamas: Israel yemeye ubugwari bwo kwica abakozi bari mu bikorwa by’ubutabazi

Apr 6, 2024 - 14:14

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko iyicwa ry’abakozi barindwi b’Umuryango w’ubutabazi wa World Central Kitchen (WCK) ari ikosa rifatwa nko gutsindwa gukomeye ku bwo kwitiranya abantu ndetse no gufata ibyemezo nabi.

Ku itariki ya 1 Mata 2024 ni bwo indege z’igisirikare cya Israel zarashe ku modoka z’umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by’ubutabazi muri Gaza, WCK, zihitana abakozi bawo barindwi bakomoka muri Australia, Amerika, Gaza, Pologne no mu Bwongereza.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 5 Mata 2024 n’igisirikare cya Israel, rigaragaza ibyavuye mu iperereza ryakozwe kuri izo mpfu, igisirikare cya Israel cyagaragaje ko ingabo zacyo zabonye abantu babiri bafite imbunda mu modoka zari zivuye ku bubiko bw’ibyo kurya by’ubutabazi zibitiranya n’abarwanyi ba Hamas.

Ubwo izo modoka zari zigarutse, umukomando mu ngabo za Israel yazibeshyeho ko harimo izitwaye ba barwanyi maze ziraswaho ari bwo barindwi mu bakozi ba WCK bahitaga bahasiga ubuzima.

Gusa ku rundi umuryango WCK wo uvuga ko imodoka zose zarashweho zari ziriho ikirango cy’uyu muryango hejuru no ku mpande; ibi bikaba bivuze ko abakozi bawo barashweho n’ingabo za Israel zibizi neza.

Igisirikare cya Israel cyongeyeho ko ibyo byabaye binyuranyije n’uburyo bwacyo bw’imikorere kandi ko ababigizemo uruhare bazafatirwa ibihano abandi bakirukanwa n’ubwo kitigeze kigaragaza abo ari bo.

Umuryango WCK kuri ibyo wavuze ko ibyo igisirikare cya Israel cyatangaje ari byiza ariko ko hanakenewe irindi perereza ryigenga kuri ubwo bwicanyi kuko Israel idsahobora kwikorera iperereza kandi ari yo n’ubundi yakoze amakosa.

Israel yavuze ko kurasa ku bakoraga ibikorwa by'ubutabazi ari ukwibeshya n'amakosa akomeye
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268