Isoko ryo mu nkambi ya Kigeme ryahiye rirakongoka, Reba amafoto

Isoko ryo mu nkambi ya Kigeme ryahiye rirakongoka, Reba amafoto
Abacururiza mu isoko ryo mu nkambi ya Kigeme ubu amarira ni yose, kuko ryaraye rihiye rigakongoka ntihagire icyo bakiza.
Amakuru dukesha umwe mu bafite ababyeyi bahacururiza, ni uko ngo ryatangiye gushya mu masaa saba z’ijoro, hakaba hakekwa ko inkongi yaba yaturutse ku mashanyarazi.
Kizimyamoto yaturutse i Nyanza ngo yabagezeho mu masaa cyenda z’ijoro ibintu byose byamaze gukongoka.
Yagize ati "Urebye nta bintu babashije gukuramo kuko abaharara bakanguwe n’inkongi yari yamaze gukwira hose, ku buryo babadutse bava mu nzira, banakura utwangushye gusa mu nzira. Ibirayi, ibishyimbo mbese ibicuruzwa byose byabaye amakara."
Iri soko ryahiye ubundi ryari ryubakishije imbaho. Urebye abenshi mu baricururizamo, ni ukuvuga nko hejuru ya 70%, ni impunzi zo mu nkambi ya Kigeme.
Rihiye hakurya yaryo hari hujujwe irya kijyambere abaricururizamo biteguraga kuzimukiramo.