Ishuri rikunzwe na benshi (Ntare Louisenlund School) ryashinzwe na Perezida Kagame na Museveni ryatangijwe ku mugaragaro - AMAFOTO

Sep 23, 2024 - 17:26
 1  1072
Ishuri rikunzwe na benshi (Ntare Louisenlund School) ryashinzwe na Perezida Kagame na Museveni ryatangijwe ku mugaragaro - AMAFOTO

Ishuri rikunzwe na benshi (Ntare Louisenlund School) ryashinzwe na Perezida Kagame na Museveni ryatangijwe ku mugaragaro - AMAFOTO

Sep 23, 2024 - 17:26

Kuri uyu wa Mbere taliki 23 Nzeri 2024, Ishuri rya Ntare Louisenlund School (NLS) riherereye mu Karere ka Bugesera, ryatangijwe ku mugaragaro

Iri shuri rya NLS ryakomotse ku Ishuri Ryisumbuye rya Ntare School ryo muri Uganda ryizemo Perezida Kagame na Museveni wa Uganda.

Ku ikubitiro abana basaga 120 batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bya 2023-2024 ni bo ryatangiye ryakira.

Abo ba Perezida bombi, bashimiwe ku gutekerezo cyiza cyo gushinga iryo shuri kuko ryitezweho kuba umusingi w’uburezi bufite ireme muri Afurika.

Abo bana batangiye kuryigamo bavuga ko batewe ishema no kwiga muri iri shuri ndetse bakaba bariyemeje kuzatanga umusanzu wabo utejegajega mu kubera igihugu ibisubizo cyifuza kugeraho mu bihe bizaza.

Intego y’iki Kigo cya Ntare Louisenlund School, ni ukwigisha amasomo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ryo ku Rwego rwo hejuru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Aya masomo azajya atangwa hifashishijwe integanyanyigisho iha abanyeshuri uburyo bwo kwiga bashyira mu bikorwa imishinga isubiza ibibazo biriho.

Ishuri rya Ntare Louisenlund School rigambiriye gutegura urubyiruko ruharanira gushaka ibisubizo binyuze mu bushakashatsi.

Rifite za Laboratwari zigezweho zorohereza abanyeshuri kongera ubushakashatsi, gukora amagerageza no guhanga ibishya.

REBA AMAFOTO:

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com