Irinde gukoresha Telefone mu gihe uri kwituma, dore ingaruka nyinshi zizakugeraho

Irinde gukoresha Telefone mu gihe uri kwituma, dore ingaruka nyinshi zizakugeraho
Iterambere ryoroheje byinshi ku buryo umuntu ashobora kujya mu bwiherero, agakomeza ibyo yakoraga kuri telefoni ndetse asohora n’imyanda mu mubiri.
Ibi bikunze gukorwa n’abantu bakunda telefoni ku rwego rwo hejuru ku buryo gutegereza kuyikoresha nyuma yo kuva mu bwiherero bibagora, bigatuma bazitwaza n’igihe bihagarika cyangwa 'bakora ibikomeye'.
Dr Joyce Park yatanze ubujyanama bugaruka ku buzima avuga ko telefoni idakwiriye gukoreshwa igihe umuntu ari mu bwiherero cyane cyane igihe akora ibikomeye nk'uko Yahoo!Life ibitangaza.
Ati “Cyane cyane izi ntebe z’imisarani zicarwaho, zituma ikibuno cyitegera imyanda yo hasi ku buryo kwandura kwacyo byihuta, umuntu akaba yakwandura indwara ya Hemorrhoids bitewe na mikorobe zitagaragara ziva mu musarani zizamuka mu mubiri w’umuntu”.
Indwara ya Hemorrhoids izwi nka "karizo" igaragazwa no kuzana akantu kameze nk’akarizo mu kibuno rimwe na rimwe kakaba karyana byakomera kakabagwa n’abaganga.
Iyi ndwara ishobora gukwirakwiza n’imyanda yo mu musarani cyangwa isuku idahagije igihe umuntu atisukuye neza akiva kwiherera, ndetse no kubura kwa vitamini zimwe na zimwe zirimo imyunyungugu nka Fibre.
Hemorrhoids itinze kuvurwa no gukira ishobora gutera kanseri yibasira igice cya Colon na Rectum. Colon ni igice cyakira imyanda ivuye mu mubiri ndetse n’ibindi bidafite akamaro nyuma y’igogora, bikoherezwa mu gice kitwa “Rectum” kibibika kugeza igihe bisohokera hanze.
Igihe urwaye Hemorrhoids uzabimenya igihe wituma ukabona amaraso mbere cyangwa ku myanda usohoye, cyangwa kumva uryaryatwa mu kibuno wifuza kwishima.
Iyo umuntu yinjiranye telefoni mu bwiherero aba agiye kuvanga imirimo myinshi icyarimwe, bityo n’igihe cyo kuvamo kikiyongera. Uretse kuba hakwiyongera igihe, bishobora kuvangavanga intekerezo, imyanda ntisohoke neza kubera kudaha agaciro iki gikorwa kiruhura igogora.
Batangaje ko telefoni ubwayo ifite imyanda ijya kungana n’iva mu bwiherero, kuko buri kanya ikorwaho kandi ntisukurwe. Nyuma yo kumara gukora ibikomeye, bamwe ntibisukura intoki, cyangwa abandi bakazikaraba ntizinoge bagasa n’ababyutsa imyanda ya kera, kandi yose birangira ikwirakwijwe ku mubiri wikoraho, usuhuza abantu n’ibindi.
Dr Harika Balagoni we ahamya ko abafite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso ukabije, abana ndetse n’abagore batwite bafite ibyago byo kwandura vuba indwara ziterwa n’umwanda igihe batinze mu bwiherero.
Prince Nathan ubarizwa mu itsinda ryigisha ibijyanye n’ubuzima yatangaje ko kwituma cyangwa gukora ibikomeye biri mu bikorwa biba bizwi n’ubwoko ndetse bukagira uruhare mu gukorwa kwabyo.
Igihe umuntu yandika kuri telefoni cyangwa asoma ibyo yoherejwe cyangwa se asura imbuga areba ku makuru yifuza, abifashwamo n’ubwonko. Iki gikorwa gikomwa mu nkokora kubera kukibangikisha n’ibindi bigatera ingaruka yo kugira impatwe [ ihoraho] kuko umubiri wamenyereye ko uhora utinda mu bwiherero kubera terefoni.
Ibi kandi bishobora gutuma umubiri wivumbura gukomeza kwiherera ukaba wakumva birangiye, ariko ugasigara wumva ukibikeneye ariko nta bushobozi bwo kubikomeza kuko byo byikora nta gahato ubigizemo.
Gukoresha telefone uri mu bwiherero ni inzira yihuse yo gukwirakwiza indwara ziterwa n’umwanda nka malaria ihitana abatari bacye ku Isi kandi ikabatwara mugihe gito. Niba uvuye mu bwihererero, zirikana gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n'isabune.