Inzoka zatumye ikigo cyifashishwa mu gukingira Covid-19 gifungwa

Inzoka zatumye ikigo cyifashishwa mu gukingira Covid-19 gifungwa
Ikigo cyifashishwa mu gukingira Covid-19 mu Mujyi wa Ceredigion muri Pays de Galles cyafunzwe by’agateganyo, nyuma yo kuhabona inzoka nini ebyiri.
Izo nzoka ntabwo havuzwe uburyo zahageze icyakora nyuma yo kuhagera ubuyobozi bw’ikigo bwahisemo kugifunga mu gihe hagishakwa uburyo zihavanwa.
Sky News yatangaje ko ikigo kizakomeza gufungwa kugeza igihe izo nzoka zihakuriwe.
Imwe muri izo nzoka niyo igira ubumara bworoheje, nabwo cyane cyane iyo irumye abana, abakuze cyangwa abafite ibindi bibazo by’ubuzima.