Intambara ya M23 iyikomereje ku nyeshyamba za Nyatura zari zanyaze inka z’abaturage

Mar 31, 2024 - 02:00
 0  345
Intambara ya M23 iyikomereje ku nyeshyamba za Nyatura zari zanyaze inka z’abaturage

Intambara ya M23 iyikomereje ku nyeshyamba za Nyatura zari zanyaze inka z’abaturage

Mar 31, 2024 - 02:00

Umutwe wa M23 wakomereje intambara muri Lokarite ya Bishusha,Sheferi ya Bwisha aho uhanganye n’inyeshyamba za CMC/FDP Nyatura ya Gen.Ndaruhutse Dominique usanzwe uvuka muri ako gace.

Rwandatribune ivuga ko intandaro y’imirwano ari uko umutwe wa M23 watabajwe n’abaturage bavugaga ko aba Nyatura bateye uduce dutandukanye twa Bishusha na Gihondo bagasahura inka zirenga 2000.

Umutangabuhamya wavuganye na Rwandatribune uri Murimbi,avuga ko ubwo M23 yajyaga kugaruza izo nka habaye gusakirana mu rukerera n’inyeshyamba za Nyatura,.

Umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile yo muri ako gace utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko mu ma saa yine intambara yari ihoshoroye,ndetse inka zibwe M23 ikaba yazigaruje hakaba hari igikorwa cyo kuzisubiza bene zo.

Umwe mu basirikare ba M23 wo ku rwego rwa Ofisiye yavuze ko abarwanyi bagera kuri 20 ba nyatura biciwe muri iyo mirwano.

Ku rundi ruhande,habaye imirwano ikomeye hagati ya Gen Kigingi wa PARECO na Gen Kagiri wa Nyatura NCDH/Abazungu yatumye abaturage barenga ibihumbi 2000 bahunga imirwano mu burasirazuba bwa Congo.

Uduce twa Gasheberi gaherereye muri Gurupoma ya Mufunyi Shanga n’agace ka Gahanga gaherereye muri Gurupoma Kahembe hose muri ni muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru, ibi bice bimazemo imirwano imaze ibiri aho abarwanyi bo mu mitwe ya Wazalendo bakomeje gusubiranamo.

Intandaro y’imirwano ni imtungo yasahuwe abaturage harimo inka, amabuye y’agaciro ava mu kirombe cya Rubaya aho buri ruhande rushinja urundi kwikubira umutungo.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461