Inkuru y'incamugongo kubashakashatsi "Chilingarov wakoze ubushakashatsi bwinshi ku bice biri mu mpera z’Isi yitabye Imana"

Jun 2, 2024 - 09:06
 0  91
Inkuru y'incamugongo kubashakashatsi "Chilingarov wakoze ubushakashatsi bwinshi ku bice biri mu mpera z’Isi yitabye Imana"

Inkuru y'incamugongo kubashakashatsi "Chilingarov wakoze ubushakashatsi bwinshi ku bice biri mu mpera z’Isi yitabye Imana"

Jun 2, 2024 - 09:06

Umurusiya akaba umuhanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’isi cyane cyane wavumbuye ibice bitandukanye biri mu nyanja witwa Artur Chilingarov, yitabye Imana ku myaka 84.

Ni amakuru yashyizwe hanze ku wa 01 Gicurasi 2024 n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, umutwe w’Abadepite cyane ko na Chilingarov yari umwe mu bagize iyo nteko.

Chilingarov yari umwe mu bahanga babirambyemo muri ubu bumenyi Isi yari isigaranye, kuko ari mu bantu bateguraga ingendo zo mu nyanja ha handi urubura ruba rumeze nk’imisozi mu mazi, agiye gushaka ko yavumbura ahantu hashya.

Ni ingendo ziba zigoye, nawe utekereze gufata ubwato ukajya ahantu utazi ko hanatuwe, udatekereza ko rimwe ushobora gutabarwa, mbese nka bimwe bya Christopher Columbus wariho yigendera akaza kuvumbura Umugabane wa Amerika hagati ya 1451 na 1506.

Chilingarov wavukiye i Leningrad (ubu ni mu Mujyi wa St. Petersburg) yari yariyeguriye ubushakashatsi ku bibera mu nyanja ndetse no kumenya ibibera ku mpera z’Isi (poles).

Yayoboye ibikorwa bikomeye by’ubushakashatsi nko kubaka za laboratwari mu Majyaruguru y’Isi hagati mu nyanja zikubakirwa ku rubura rugenda rumwe ruba ari runini cyane, akabikora no mu Majyepfo y’Isi n’Amajyaruguru ahazwi nka arctique na antarctique.

Ni we wanagize uruhare mu iyubakwa rya laboratwari y’Abarusiya izwi nka Bellingshausen ihereye ku Mugabane wa Antarctique udatuweho, zose zigafasha mu gutahura uko ibinyabuzima byaho bibabo, uko mbere hari hameze amazi atarahatwikira n’ibindi.

Yatwaye ibihembo bitandukanye birimo ikizwi nka Order of Lenin cyahabwaga umuntu wakoreye igihugu ibintu by’agatangaza, icyizwe Intwari ya USSR, Intwari y’u Burusiya n’ibindi.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya Umutwe w’Abadepite, Vyacheslav Volodin yavuze ko Chilingarov yagize uruhare rukomeye mu gutahura byinshi kuri iyi Isi.

Yavuze ko ari ibice yavumbuye mu bihe bihe bitandukanye, gufasha abantu barohamye mu nyanja, “ibintu yakoze imyaka n’imyaka atinuba.”

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov na we yavuze ko Perezida Vladimir Putin na we yazirikanye umuhati w’uyu mugabo watabarutse ndetse yoherereza ubutumwa by’umwihariko ku bavandimwe ba hafi ba Chilingarov.

Chilingarov yitabye Imana
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268