Inkuru y'akababaro: Umunyamakuru kazi Bianca Baby yapfushije nyina

Jul 15, 2024 - 15:38
 0  249
Inkuru y'akababaro: Umunyamakuru kazi Bianca Baby yapfushije nyina

Inkuru y'akababaro: Umunyamakuru kazi Bianca Baby yapfushije nyina

Jul 15, 2024 - 15:38

Umunyamakuru Uwamwezi Mugire wamamaye nka Bianca Babe wa Isibo Fm yapfushije umubyeyi we [Mama] mu ijoro ryo ku wa 14 rishyira ku wa 15 Nyakanga 2024.

Umubyeyi w’uyu munyamakuru akaba n’umushyushyarugamba yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye.

Uyu munyamakuru yabitngaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagize ati “Mana kubera iki? Ugire iruhuko ridashira mubyeyi!”

Banca yatangaje ko umubyeyi we yapfuye azize urupfu rutunguranye kuko yafashwe n’uburwayi atangira ahumeka nabi bamujyanye kwa muganga agwayo.

Ati “Ntabwo yari asanzwe arwaye, yafashwe ahumeka nabi tumwihutisha kwa muganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal birangira yitabye Imana.”

Uyu munyamakuru yamenyekanye mu itangazamakuru aho yakoze kuri Flash Fm, Isib Tv kuri ubu akaba akora kuri Radio y’iyi televisiyo. Yamenyekanye no mu bikorwa by’imideli aho ategura ikizwi nka Bianca Fashion Hub. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06