Inkuru y'akababaro! Abaturage barindwi bitabye Imana abandi barakomereka bikabije ubwo barwanira umuceri

Feb 28, 2024 - 20:42
 0  515
Inkuru y'akababaro! Abaturage barindwi bitabye Imana abandi barakomereka bikabije ubwo  barwanira umuceri

Inkuru y'akababaro! Abaturage barindwi bitabye Imana abandi barakomereka bikabije ubwo barwanira umuceri

Feb 28, 2024 - 20:42

Abantu barindwi nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu mubyigano ubwo barwaniraga umuceri, ni mugihe abandi bakomeretse bahita bajyanwa kwa muganga.

Ishyirahamwe ry'abakiriya ryo muri Nigeria ryitwa NCS, niryo ryatangaje ko abo bantu baguye muri uwo muvundo ubwo barwaniraga umuceri wari washyizwe ku biciro byo hasi.

Iryo shyirahamwe ry'abakiriya NCS mu minsi ishyize ryatanze bimwe mu bicuruzwa bitandukanye harimo n'umuceri nkabumwe mu buryo bwo gufasha abaturage bibasiwe n'izamuka rikabije ry'ibiciro ku masoko. 

Abaturage bari babwiwe ko umuceri uri bugurwe ku giciro kiri hasi aho umufuka w'ibiro 25 wari bugure 925.96 Uvuye kugiciro kingana 3,709.11 kuri uwo mufuko w'ibiro 25.

Nyuma abo baturage baje ku menyeshwa ko uwo muceri ari muke utari bu bakwire bose, maze abaturage batangira kubyigana bagirango bataza gucikanwa nayo mahirwe maze nibwo abo bantu barindwi bahise bitaba Imana baguye muri uwo mubyigano abandi barakomereka. 

Amashyirahamwe y'abakozi muri Nigeria yahise atangira imyigaragambyo y'iminsi ibiri yo kwamagana izamuka rikabije ry'ibiciro ku masoko.

Gusa mbere yuko ayo mashyirahamwe atangira imyigaragambyo, Minisitiri w'Imali Wale Edun, yari yasabye ituze muri Rubanda ko ibibazo bihari Perezida Bola Tinubu abizi kandi biriho bashakirwa ibisubizo birambye. 

Bank y'iterambare ry'Afirika iherutse kuvuga ko kuzamuka kw'ibiciro muri Nigeria bishobora kuzateza imyigaragambyo mu baturage.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06