Inkuru nziza kubakinnyi n'abafana ba AS Kigali aho yagabanyije amadeni mbere yo guhura na APR FC

Inkuru nziza kubakinnyi n'abafana ba AS Kigali aho yagabanyije amadeni mbere yo guhura na APR FC
Ikipe ya AS Kigali yitegura APR FC, yahembye abakinnyi bayo ukwezi kumwe muri ane y’ibirarane yari ibabereyemo.
Ni umushahara aba bakinnyi bakiriye nyuma yo kumara icyumweru baranze gukora imyitozo batarishyurwa. Iyi kipe yatangiye kwitegura umukino w’ikirarane ifitanye na APR FC ku wa Mbere, tariki 15 Mata 2024 saa 15:00 kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni umukino ukomeye cyane kuko mu gihe, Ikipe y’Ingabo yawutsinda yazahita yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.
Ni ubwo bimeze bityo ariko Ikipe y’Umujyi ni imwe muzananiye APR FC muri iyi myaka ya vuba kuko Ikipe y’Ingabo iheruka kuyitsinda muri shampiyona mu 2018.

