Inkuru nziza ku banyeshuri ba UTAB bamaze igiye bategereje Graduation amaso akaba yaraheze mu kirere!

Nov 29, 2024 - 10:36
 0  1385
Inkuru nziza ku banyeshuri ba UTAB bamaze igiye bategereje Graduation amaso akaba yaraheze mu kirere!

Inkuru nziza ku banyeshuri ba UTAB bamaze igiye bategereje Graduation amaso akaba yaraheze mu kirere!

Nov 29, 2024 - 10:36

Amakuru y'ukuri dukesha Nyakubahwa Vice Chancellor wa UTAB Fr.Dr.Munana Gilbert, n'uko urwego rw'igihugu rukuriye amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda, Rwamaze kuzamura mu ntera no kwemeza UTAB Kiramuruzi nk'ishami ryemerewe gukorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n'amategeko(UTAB Kiramuruzi accredited as full campus)

Kuri ubu hakaba hagiye gukomeza gutangirwa amasomo ,
bikanorohereza abaturuka Muburasirazuba no mubindi bice by'iguhugu kurusha mbere (kuko ubu yahawe Accreditation yo gukora nka UTAB Kiramuruzi Full campus).

Aya ni amahirwe dukomeza gukesha imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, wadushoboje Kubohora u Rwanda Jenoside yakorewe Abatutsi akanabohora by'umwihariko n'ubujiji mu bana  b'URwanda akadufasha gushinga Kaminuza nziza,ifite ireme,ikunzwe na benshi nka UTAB mu marembo yo Kubohora igihugu(Gicumbi).

Hari hashize igihe kitarambiranye Aho Kiramuruzi harigusanirwa ibikorwa remezo bituma hataba Aho Kwifashisha mukwigisha gusa nk'uko byari bimeze mbere (Distance and Learning Facility/DOLF Kiramuruzi) gusa, ahubwo hari imirimo yo kuhigishiriza yari yabaye isubitswe ho gato kugira ngo ibyo bikorwa remezo bisanwe neza bishyirwe kurwego rwo kurushaho Kwigisha Umunyarwanda uzafasha igihugu kugera ku bukungu bwubakiye kubumenyi n'Ubuhanga ,ushoboye cyane,ushobojwe Kandi ushobotse.Ibyo rero ubu UTAB iri kubigeraho.

Ababyeyi rero bafite abanyeshuli basoje Umwaka wa 6 wa secondary, babe bitegura  kohereza abana UTAB main campus I Byumba ,ariko abandi banazirikana ko na UTAB Kiramuruzi ihababereye igiye gukomeza gukora ndetse byisumbuyeho, Kandi n'ibindi bikorwa remezo byo kurwego mpuzamahanga bikomeje kuhongerwa.

ABANYESHURI BAKOZE DEFANCE ARIKO GRADUATION BAKABA BADAHABWA ITARIKI BITE?

Muyandi makuru n'uko ubuyobozi bwa UTAB bwatangaje ko Dossier z'Abanyeshuli basoza Kaminuza muri UTAB zamaze kugera muri HEC mu minsi yashize, Ikaba iri bugufi kudutangariza italiki ya graduation nk'urwego rw'igihugu rubifitiye ububasha,UTAB ikaba yiteguye kuyimenyesha abanyeshuli n'Abandi bafatanyabikorwa ba UTAB tukazasangira ibyo byishimo n'imihigo UTAB idahwema guhora yesa.

byatangajwe n'Ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya UTAB(M&E Specialist)

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍