Inkuru nziza guturuka muri MINEDUC igenewe Abarimu ndetse n'abafite aho bahuriye n'uburezi bose mu Rwanda!

Dec 5, 2023 - 01:12
 0  2148
Inkuru nziza guturuka muri MINEDUC igenewe Abarimu ndetse n'abafite aho bahuriye n'uburezi  bose mu Rwanda!

Inkuru nziza guturuka muri MINEDUC igenewe Abarimu ndetse n'abafite aho bahuriye n'uburezi bose mu Rwanda!

Dec 5, 2023 - 01:12

Uyu mwaka wa 2023 abarimu bo mu Rwanda bakomeje kwijujuta cyane kubera umunsi wabo utizihijwe, bakumva ngo uyu munsi ntiwabaye nk’uko byari bisanzwe kuko wagiye wimurwa inshuro nyinshi, hari hashize amezi 2 wimurwa.

Kuri ubu ariko itariki uyu munsi uzizihirizwaho imaze gutangazwa n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette,

aho avuze ko uyu munsi uzizihizwa ku wa 14/12/2023.

Ni umunsi abarimu baba banyoteye kuko nabo ubaha umwanya wo kwidagadura no kwizihirwa bishimira ibyo bamaze kugeraho mu mwuga wabo.

Mu gusoza gutangaza amanota y'abanyeshuri mu mashuri yisumbuye, MINEDUC yaboneyeho gusobanurira abarimu ko Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu mu Rwanda uzizihizwa tariki ya 14/12 kubera ko kuwa 5/10 byahuriranye n'izindi gahunda.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com