Inkuru ibabaje! Umwarimu yiyahuye nyuma yuko umukobwa amubenze gusa asiga yanditse urwandiko asaba ko yazashyingurwa kuri Saint Valentine

Inkuru ibabaje! Umwarimu yiyahuye nyuma yuko umukobwa amubenze gusa asiga yanditse urwandiko asaba ko yazashyingurwa kuri Saint Valentine
Umwarimu wigishaga ahitwa Embu muri Kenya, yiyahuye nyuma yaho umukobwa yakundaga amabenze, maze yandika ibaruwa asaba ko yazashyingurwa tariki ya 14 Gashyantare 2024 ku munsi wabakundana uzwi nka Saint Valentine.
Uyu mwarimu witwa Denis Mukono, mbere yuko yiyahura yabanje kwandi urwandiko avuga ko yahuye n'ibibazo byinshi mu buzima ariko akabura umuntu wa muba hafi ndetse abura nuwamutega amatwi.
Yagize ati" Mubyukuri nagize ibibazo byinshi birandenga ariko nabuze umuntu wanyumva ngo antege amatwi, navugishije inshuti zajye 17 zoze ziranyihorera."
Uyu Nyakwigendera nyuma yo kubona ko ntashuti zibaho, bitewe nuko yabuze umuntu yatura agahinda kibyamubayeho ku mukobwa yakundaga akaza ku mubenga, yahise afata umwanzuro ugayitse wo kwiyahura maze asiga yanditse ko yazashyingurwa ku munsi wabakundana uzwi nka Saint Valentin uzaba tariki ya tariki ya 14 Gashyantare 2024.
Gusa ntabwo higeze hatangazwa umunsi uyu mwarimu yitabye Imana, usibye gusiga yanditse agaragaza ko ntanshuti zibaho, ndetse no gusaba ko yazashyingurwa ku munsi wabakundana.