Inkuru Ibabaje: Umugabo Yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe bapfa urukwi!

Feb 8, 2024 - 19:36
 0  630
Inkuru Ibabaje: Umugabo Yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe bapfa urukwi!

Inkuru Ibabaje: Umugabo Yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe bapfa urukwi!

Feb 8, 2024 - 19:36

Umugabo wo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe, nyuma yo gupfa igiti cyo gucana yari agiye gutema mu ishyamba ryabo riherereye muri aka gace.

Ibi byabereye mu Kagari ka Kiyabo mu Murenge wa Bweyeye ahagana saa 6h30, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Daniel Ndamyimana, yabwiye IGIHE ko uyu muryango wari umaze igihe kigera ku myaka ibiri ubana mu makimbirane ku buryo batabanaga mu nzu imwe.

Ati “Niko bimeze yamwishe, mu gitondo umugore yari agiye gutema igiti cy’urukwi, umugabo amusangamo umugore yirutse umugabo amwirukaho ahita agwa ahita amwaka ishoka yatemeshaga icyo giti ayimukubita mu mutwe ahita apfa.”

Yavuze ko uyu muryango wari warabaruwe mu miryango yari ifitanye amakimbirane muri aka gace, ndetse ubuyobozi bwari bwaragerageje kuwigisha ariko birananirana, wanga kumvikana.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com