Inkuru Ibabaje: abantu basaga 90 barohamye hafi y’umwaro wa Nampula

Inkuru Ibabaje: abantu basaga 90 barohamye hafi y’umwaro wa Nampula
Abantu barenga 90 ni bo bimaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye hafi y’umwaro wa Nampula muri Mozambique, aho bivugwa ko bwari butwaye abagera kuri 130, batanu gusa muri bo akaba ari bo bari babashije kurokorwa.
Umunyamanga wa Leta mu Ntara ya Nampula, Jaime Neto, yatangaje ko abo bantu bari bahunze icyorezo cya Kolera, mu bapfuye hakaba harimo n’abana benshi.
Ati “Kubera ko ubwato bwari buremerewe ndetse butabereye gutwara abagenzi, byarangiye burohamye.”
BBC yatangaje ko ubwo bwato bwavaga i Lunga bujya ku kirwa cya Mozambique bunyuze ku mwaro wa Nampula.
Intara ya Nampula ni imwe mu zibasiwe cyane n’icyorezo cya Kolera cyatangiye gukwirakwira mu bihugu byinshi byo mu majyepfo ya Afurika kuva muri Mutarama umwaka ushize.
UNICEF yatangaje ko uko kwibasirwa n’icyo cyorezo ari ko gukomeye kubayeho mu myaka 25 ishize. Kuva muri Ukwakira 2023, Mozambique yatangaje ko abagera ku 13,700 ari bo banduye mu gihe 30 bari bamaze kwitaba Imana bitewe n’icyo cyorezo.