Inkunga ya Amerika ya Miliyoni 60$ izafasha Ukraine kwikiza ubutegetsi bwa Putin?

Inkunga ya Amerika ya Miliyoni 60$ izafasha Ukraine kwikiza ubutegetsi bwa Putin?
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden , aherutse gutangaza ko imfashanyo ya Miliyoni 60 z’amadorali ziri mu nzira yo gushyirwa mu gisirikare cya Ukraine mu guhangana n’Uburusiya.
N’ubwo ngo iyo ngingo biteganyijwe ko izatorwa mbere yo gushyirwa mu bikorwa, ngo hari icyizere ko bigiye kugerwaho bityo Ukraine ngo ikubaka igisirikare gifite ubushobozi bwo kwikiza ubutegetsi bwa Putin.
Mu gihe gishize, Zelensky yari yasabye ko igihugu cye gihabwa izindi ntwaro mu buryo bwihutirwa, mu kwirinda ko haba ko yasumbirizwa.
Amerika yavuze ko abasirikare ba Ukraine bavuye mu rugamba rwo mu mujyi wa Avdiivka kubera ko inteko ishingamategeko itashyigikiye Ukraine.
Gufata Avdiivka irembo ryinjira mu murwa mukuru Donetsk w’akarere wafashwe n’Uburusiya mu burasirazuba, ni yo ntsinzi ya mbere ikomeye y’Uburusiya kuva bwafata umujyi wa Bakhmut uri hafi aho, muri Gicurasi (5) mu 2023.
Umujyi wa Avdiivka wari umaze amezi uberamo imirwano ikaze, ndetse wabaye umujyi w’urugamba kuva mu 2014, ubwo abarwanyi bashyigikiwe n’Uburusiya bafataga ibice binini by’uturere twa Donetsk na Luhansk two mu burasirazuba bwa Ukraine.
Mu Cyumweru gishize, sena y’Amerika yemeje imfashanyo ya miliyari 95 z’amadolari igenewe amahanga - irimo na miliyari 60 zigenewe Ukraine - nyuma y’amezi hari amakimbirane muri politiki.