Inkongi y’umuriro yabaye mu nkambi y’impunzi ya Mahama yahitanye impunzi y’Umunyekongo

Inkongi y’umuriro yabaye mu nkambi y’impunzi ya Mahama yahitanye impunzi y’Umunyekongo
Inkongi y’umuriro yabaye mu nkambi y’impunzi ya Mahama mu Rwanda yahitanye ubuzima bw’impunzi y’Umunyekongo. Biravugwa ko iyi nkongi y’umuriro yatewe n’icupa rya gaz ryaturitse.
Pengele Jean Kamate yapfuye kuwa Mbere nimugoroba. Yari atuye mu gace ka Mahama I, umudugudu wa 1 (irembo 7 / a) kandi yakoraga mu isomero rusange riyobowe n’umuryango utegamiye kuri leta, Save the Children.
Ibi byabaye ku wa Mbere nimugoroba iwe. “Yari atetse nk’uko bisanzwe mbere yo gusinzira. Ahari yaba yararyamye ku buriri mu cyumba cye gito cyo kuraramo kirimo n’igikoni cye ndetse aranasinzira. Ubwo yabyukaga, igihe cyari cyarenze, icupa ryari ryaturitse ”, aba ni abaturanyi be.
Bongeyeho bati: “Yagerageje kwikiza biba iby’ubusa kubera ko inkongi yari imaze gukwira icyumba cye cyose kandi ikongora ibintu byose byari bihari.” Abaturanyi be ntabwo borohewe kuko inzu ye yari ifungiye imbere. Byabaye ngombwa ko aba bamena idirishya banasenya urukuta kugirango binjire.
Umwe mu batabaye ati: “Yari ameze nabi cyane. Pengele Jean Kamate yahise ajyanwa mu bitaro by’akarere ka Kirehe hanyuma yimurirwa i Kigali kugira ngo akurikiranirwe hafi. Ati: “Ikibabaje ni uko atarokotse. Yitabye Imana. ”
Ntabwo ari ubwa mbere ngo umuriro nk’uwo uhitana ubuzima bw’abantu mu nkambi y’impunzi ya Mahama. Iyi nkambi imaze gupfiramo byibuze abantu batanu, barimo Abarundi, bapfuye mu buryo nk’ubwo mu gihe kitarenze umwaka nk’uko SOS Medias Burundi ivuga.