Inkomoko , Ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Honorine izina ry’umukobwa wanga akarengane

Inkomoko , Ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Honorine izina ry’umukobwa wanga akarengane
Honorine ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini, ryakunze kwitwa abaromani, rikomoka kuri Honorius, bisobanura ‘icyubahiro’. Honorina ni umutagatifu wahowe Imana wabayeho mu kinyejana cya 4, yakomokaga muri Normandy, uyu munsi kiliziya ikaba yizihiza mutagatifu Honorine.
Honorine ni izina rifite inkomoko mu Kilatini ku izina Honorius risobanura ngo “uwubashywe”. Iyo ari umuhungu bamwita Honorée.
Bimwe mu biranga ba Honorine
Honorine ni umuntu wanga akarengane , yanga umuntu umubeshya kandi ntago azi gutegereza aba ashaka ko ibintu byose bikorwa vuba.
Honorine yiyumvamo ubuyobozi,gutegura ibirori , kugenzura no kugira ubushobozi akagera ku bintu byinshi.
Ni umuntu uba ashaka guhangana n’abandi (competent) ku buryo agaragaza ko ari umukozi koko.
Ni umuntu ugira amarira hafi, muvugana ikintu gito cyamushimisha cyangwa cyamubabaza ukabona amarira arashotse mu masegonda make.
Iyo ari umwana nta kintu aba atinya, aba ari nta bwoba,kandi akagirana amakimbirane nabo bavukana.
Honorine ntapfa gukunda kuko uko akubona inyuma niko agufata ntabyo kuvuga ngo buriya imbere umuntu ni mwiza kandi inyuma abona ko ari mubi.
Imiterere ya ba Honorine
Honorine ni umuntu ukunda ubuzima cyane, agira ishyaka kandi agira amarangamutima menshi, ashobora kwishima cyane mu gihe gito cyangwa akarakara cyane. Yanga ibintu biri hagati na hagati, niba ibintu agikunze aba agikunze kandi niba acyanze nabwo biba ari ibyo. Ni umugwaneza, akunda gukora ku buryo aba yumva atakwicara hamwe. Yiyumvamo imbaraga kandi aba yumva ashoboye, ashobora kugira amahane rimwe na rimwe.
Iyo akiri umwana, Honorine nta bwoba aba agira, aba ari umunyentambara kandi atumvira. Ashobora kugira ishyari no gukunda utuntu kandi ahora mu makimbirane n’abavandimwe be. Ntaca ku ruhande, ntiyihishira kandi akunda guhangana.
Ibyo ba Honorine bakunda
Honorine akunda gutsinda, yanga akarengane kandi agakunda guhangana. Akunda kuyobora no kuba umuntu ukomeye aho ari, ntiyihangana kandi aba ashaka ko ibintu byose bica mu nzira abishakamo. Aba ashaka kuba ayoboye abandi ariko muri we agira amarangamutima menshi n’ubwo uko agaragara inyuma bitagaragaza ayo marangamutima. Mu rukundo bikunze kumukomerera kuko aba ashaka gutegeka, agira gufuha cyane, ku buryo biba byiza iyo ahuye n’umusore w’umunyamahane kandi umurusha gutegeka ku buryo Honorine aburizwamo.