Inkeragutabara zashyizwe igorora

Inkeragutabara zashyizwe igorora
Umutwe w’Inkeragutabara ugiye gushyirwa mu bagenerwabikorwa b’Ihahiro ry’Inzego z’Umutekano, Armed Forces Shop (AFOS) kuko na wo ubyemerewe nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda kuri uyu wa Kane, itariki ya 14 Werurwe 2024, ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho Ihahiro ry’Inzego z’u Rwanda zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano.
Minisitiri w’Ingabo yasobanuye ko n’ubwo iri hahiro risanzweho kandi ibicuruzwa birimo bikaba bisonerwa umusoro, ngo ni ngombwa ko hagira irindi shoramari rikorwa.
Ubusanzwe muri Armed Forces Shop (AFOS) hahahira abasirikare, abapolisi n’abacungagereza ndetse n’imiryango yabo. Abadepite bitabiriye Inteko Rusange batoye ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko rishyiraho AFOS.
Minisitiri Marizamunda yavuze ko Icyiciro cy’Inkeragutabara na cyo kigiye gushyirwa mu bagenerwabikorwa b’ihahiro ry’inzego zifite aho zihuriye n’umutekano.
Iyi nkuru dukesha RBA ivuga ko Iteka rya Minisitiri w’Ingabo ari ryo rigena ikindi cyiciro gishobora gushyirwa mu bagenerwabikorwa ba AFOS mu gihe babisabye.
Impinduka zifuzwa ngo ni uko iri hahiro ryakora irindi shoramari ryinjiza amafaranga nko mu mpapuro mpeshamwenda, igitekerezo Abadepite bavuze ko gikwiye kwiganwa ubushishozi ku buryo ridakorwa mu bucuruzi busanzwe.
Abadepite bagaragaje ko hakenewe kugira ibinozwa muri uyu mushinga w’itegeko ku nyungu z’abagenerwabikorwa b’iri hahiro.
Basabye kandi ko urutonde rw’ibicuruzwa byo muri AFOS rwakongerwa bitewe n’uko ibiciro by’ibintu byinshi birushaho kuzamuka kandi hari ibyo usanga bitaruriho.
Banasabye Minisiteri y’Ingabo kwegereza abagenerwabikorwa iri hahiro kuko usanga riri kure kandi amashami 15 asanzwe mu gihugu hose adahagije.