Ingabo z’Ubuhinde zirwanira mu mazi zafashe ba rushimusi 35 bo muri Somalia

Ingabo z’Ubuhinde zirwanira mu mazi zafashe ba rushimusi 35 bo muri Somalia
Ingabo z’Ubuhinde zirwanira mu mazi zacyuye ba rushimusi 35 b’Abanyesomaliya kuri uyu wa gatandatu zibashyikiriza Polisi y’icyo gihugu iri mu mujyi wa Mumbai.
Ni nyuma y’iminsi 100 y’ibikorwa byo kurwanya ubujura n’ubushimusi bukorerwa mu gace gashyira uburasirazuba bw’Inyanja Itukura.
Ingabo z’Ubuhinde ni zo nyinshi zikomoka mu gihugu kimwe ziri mu gace k’ikigobe cya Aden n’igice cy’amajyaruguru y’Inyanja y’Abarabu.
Zafashe abo bashimusi mu cyumweru gishize bamaze amezi atatu bigaruriye ubwato bwitwa Ruen bwari buvuye ku cyambu cya Somaliya.
Ingabo zifatanyije n’iz’Amerika n’Uburayi zibanda ku kurinda amato anyura mu Nyanja Itukura akunze kwibasirwa n’abarwanyi b’Abahuti bashyigikiwe n’igihugu cya Yemeni.
Kugeza ubu aba bashimusi bamaze kugaba ibyo bitero bigera kuri 20 ku mato anyura muri aka gace kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize.
Ibyo bituma igiciro cy’ubwishingizi no gutanga umutekano kuri ayo mato birushaho kwiyongera ku bigo mpuzamahanga bikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa.
Byatumye kandi amato yikoreye ibicuruzwa ahitamo kunyura inzira ya kure nkuko bitangazwa n’ingabo z’Ubuhinde zirwanira mu mazi. Zemeza ko icya kabiri cy’amato yanyuraga muri aka gace kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe gisigaye cyerekeza mu gice cy’amajyepfo y’Afurika, kubera ibitero by’abarwanyi b’Abahuti bavuga ko bifatanyije n’Abanyepalestina mu ntara ya Gaza.