Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine biravugwa ko zahanuye drones 26 z’u Burusiya

Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine biravugwa ko zahanuye drones 26 z’u Burusiya
Kuri uyu wa Kane, ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko zahanuye indege zitagira abadereva 26 zoherejwe n’u Burusiya mu bice by’iburasirazuba, amajyepfo n’amajyepfo y’uburasirazuba.
Ingabo zirwanira mu kirere zavuze ko u Burusiya bwohereje indege 28 zitagira abaderava, zakozwe na Iran hejuru ya Odesa, Kharkiv, Dnipropetrovsk na Zaporizhzhia.
Guverineri w’akarere ka Zaporizhzhia yavuze ko abagore babiri bakomeretse igihe ibisigazwa bya drones byagwaga mu gace gatuwe mu murwa mukuru w’akarere.
Abategetsi ba Ukraine bavuze ko mu bitero by’u Burusiya hakoreshejwemo na za misile nk’uko iyi nkuru dukesha Deutche Welle ikomeza ivuga.
Hagati aho, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yahakanye ko igihugu cye giteganya gutera umunyamuryango uwo ari we wese wa NATO, harimo Pologne, Repubulika ya Czech cyangwa ikindi gihugu cya Baltique, ariko ashimangira ko Ingabo z’u Burusiya zizarasa indege yose y’intambara yo mu bwoko bwa F-16 izahabwa Ukraine.
Kuri uyu wa Kane kandi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yageze i New Delhi mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kuzamura umubano n’ubufatanye n’u Buhinde busanzwe bufitanye umubano mwiza n’u Burusiya banahuriye muri BRICS.