Ingabo za SADC zahunze Goma

Ingabo za SADC zahunze Goma
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Ingabo z’Umuryango wa SADC zari mu mujyi wa Goma zamaze kuhava, zerekeza i Bukavu.
Ingabo zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania ziri muri RDC kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, aho zaje gufasha FARDC mu ntambara ihanganyemo na M23.
Zimwe muri izi ngabo ni zo zarindaga Goma mu rwego rwo kwirinda ko yaterwa na M23 ikayigarurira.
Amakuru BWIZA yamenye ni uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ari bwo izi ngabo zavuye i Goma zitwawe n’amato, zerekeza i Bukavu ziciye mu kiyaga cya Kivu.
Amakuru avuga ko Ingabo za SADC zahisemo kuva i Goma, bijyanye n’uko umwuka utifashe neza hagati yazo n’igisirikare cya RDC.
FARDC izishinja kuyitererana ku rugamba zanga kurwana na M23, ahubwo zikarushoraho inyeshyamba zo mu mitwe Leta y’i Kinshasa yise Wazalendo.