Indwara y’Ubushita bw’inkende imaze kuba icyorezo ku rwego rwa Afurika-OMS

Indwara y’Ubushita bw’inkende imaze kuba icyorezo ku rwego rwa Afurika-OMS
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, rivuga ko indwara y’ubushita bukomoka ku nkende imaze kugera ku rwego rw’Afurika.
Mu Cyumweru gishize, ni bwo byagarutsweho n’umuyobozi w’iri shami aho yasabaga abakora inkingo gutanga ubusabe bwo kuba batangira ubushakashatsi.
Gukora izi nkingo , ni wo muti wizewe wo guhashya burundu ikwirakwizwa ry’iki Cyorezo. OMS ivuga ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariho gikomeje gufata indi ntera kuko hagaragara ubwandu bushya.
Ubushakashatsi bugaragaza ko iki cyorezo ubu kimaze kugera mu bihugu 17 bya Afurika. Gushaka urukingo rero ngo bikaba ari inzira yizewe yo kukirwanya mu buryo bwa burundu.
OMS, itanga umurongo ko abashaka gukora inkingo basaba uburenganzira, barangiza kurukora kandi rukabanza gukorerwa isuzuma ngo byemezwe ko nta ngaruka rwagira ku baturage baruterwa.
Kugeza ubu mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba , iyi ndwara yagaragaye muri RDC, Kenya, Burundi n’u Rwanda. Magingo aya, inkingo 2 ziri gukorerwa igerageza ngo harebwe niba ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF ryatangira kuzikwirakwiza.