Indirimbo ya Danny vumbi yitwa Condom iri kubica bigacika kuri Album ye 365

Indirimbo ya Danny vumbi yitwa Condom iri kubica bigacika kuri Album ye 365
Umuhanzi Danny vumbi yamuritswe k'umugaragaro arubumu ye ya Kane yise 365, ni albumu amuritse nyuma y'igihe kinini adasohora igihangano na cyimwe arinaho yakomoye izina 365 ashaka kwerekana igihe cy'umwaka amaze adasohora igihangano na kimwe.
Umuhanzi Danny vumbi yamuritse k'umugaragaro arubumu ye ya Kane yise 365, ni albumu amuritse nyuma y'igihe kinini adasohora igihangano na cyimwe arinaho yakomoye izina 365 ashaka kwerekana igihe cy'umwaka amaze adasohora igihangano na kimwe.
Dany vumbi akaba amaze imyaka igera muri 20 mu muziki dore ko ahamyako yatangiriye kuririmba 2004 .
Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ni danger’ asohora iyi album nyuma y’umwuka utari mwiza wavutse hagati ye n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac yabarizwagamo ariko nyuma akaza kuyivamo.
Avuga ko ibi ari byo byatumye amara umwaka adasohoye indirimbo, kuko yabanje gutegereza ko amasezerano yagiranye na Kikac arangira.
Ati “Yego! Nategereje ko igihe cy' amasezerano yanjye na Kikac kigera ku musozo.”
Album ye ya kane yakozwe n'aba Producer batandukanye barimo nka Tellthem ufiteho indirimbo 7, Pastor P, Made Beats na Bob Pro, buri wese akagiraho indirimbo imwe imwe.
Nta ndirimbo yakoranyeho n’undi muhanzi iri kuri iyi album. Ariko Danny Vumbi avuga ko iriho indirimbo ‘Usigare amahoro’ y’umuhanzi Nkurunziza François yasubiyemo.
Danny avuga ko yasubiyemo iyi ndirimbo kubera ko yakundaga kuyumva ataraba umuhanzi. Ati “Narayikundaga cyane ntaraba umuhanzi.”
Danny Vumbi ari mu bahanzi nyarwanda bahiriwe n’ukuboko k’ubwanditsi bw’indirimbo. Hari n’abafamufata nka nimero ya mbere mu Rwanda mu kwandika indirimbo.
Kwandikira indirimbo abahanzi si ibya vuba aha! Mu 2016 yatangazaga ko yari amaze kwandika indirimbo zirenga 20. Ni umwuga avuga ko yatangiye gukora akiririmba mu itsinda ry’abaririmbyi yabarizwagamo rya The Brothers ryatanze ibyishimo kuri benshi na n'ubu.
Indirimbo zakunzwe zirimo nka ‘Niko Nabaye’ na ‘Fata Fata’ Zizou Alpacino yakoranye n’abahanzi bakomeye, ‘Ku Ndunduro’ yabaye idarapo ry’umuziki wa Social Mula, ‘Agatege’ ya Charly&Nina, ‘Active Love’ y’itsinda Active;
‘Ntundize’ ya Bruce Melodie, ‘Ntibisanzwe’ ya King James, ‘Igikuba’ ya Oda Paccy n’izindi turarondoye, zanditswe n’uyu mugabo.
Amafaranga menshi uyu muhanzi asarura mu muziki ava mu kwandika indirimbo hafi 20%.
Impano yo kwandika indirimbo Danny Vumbi ayikomora ku kuba yarakuze yandika imivugo n’ibisigo mbere y’uko yinjira mu muziki. Ni impano kandi ashobora kuba anakamora kuri Sekuru wari umuhanga mu gucuranga inanga ya Kinyarwanda.
Indirimbo 10 ziri kuri iyi arubumu harimo; usigare amahoro,condom n'iyi yitiriwe uyu muzingo 365.