Indege yataye ipine ryayo yangiza imodoka nyinshi muri parikingi

Mar 9, 2024 - 11:20
 0  491
Indege yataye ipine ryayo yangiza imodoka nyinshi muri parikingi

Indege yataye ipine ryayo yangiza imodoka nyinshi muri parikingi

Mar 9, 2024 - 11:20

Ubuyobozi bukuru bushinzwe iby’indege bukomeje gukora iperereza ku ndege ya United Airlines yatakaje ipine ubwo yavaga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya San Francisco, yangiza imodoka nyinshi muri parikingi mbere y’uko indege igwa neza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Los Angeles.

Umuvugizi w’ikibuga cy’indege cya San Francisco, Doug Yakel, yatangarije CNN ati: "Indege" yatakaje ipine rimwe mu gihe cyo guhaguruka. "

United Airlines nayo yemeje ko indege yatakaje ipine rimwe nyuma yo guhaguruka igiye mu Buyapani ahitwa Osaka gusa byaje guhinduka ijya Los Angeles kubera iki kibazo.

Yakel yavuze ko iri pine ryaguye muri parikingi y’abakozi ku kibuga cy’indege. Yavuze ko imodoka nyinshi zangiritse ariko nta makuru y’abakomeretse.

Indege ya United Flight 35,yarimo abagenzi n’abakozi 249,yerekeje i Los Angeles ihagera nyuma gato ya saa 1h20, nkuko iyi sosiyete yabitangarije CNN.

Indege nshya yahise itegurwa kuri aba bagenzi.

United yavuze ko indege yatakaje ipine ari Boeing 777-200. Igira amapine atandatu ku bice bibiri kiyifasha kugwa ndetse abayobozi bavuze ko yabashije kugwa neza nubwo iri pine ryaguye hasi.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06