Inda ya Sheebah Karungi ikomeje kuvugisha benshi

Inda ya Sheebah Karungi ikomeje kuvugisha benshi
Umuhanzikazi Sheebah Karungi akomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu bitabiriye igitaramo cy’itsinda Blu*3 Reunion concert cyabereye Sheraton Kampala Gardens muri weekend ishize.
Amashusho yavuye muri iki gitaramo yatumye benshi bemeza ko Sheebah Karungi atwite nyuma y’ukwezi kumwe ibi byari bimaze bisakazwa ku mbuga nkoranyambaga ariko hakabura ikibyemeza.
Abavuga ibi bashingira ku mashusho ya Sheebah ahoberana na Lydia Jazmine bigaragara ko inda atwite itangiye kuba nkuru.