Inama ikomeye cyane itangwa ninzobere mubyubuzima mugihe ubayeho mu buzima utishimiye

Inama ikomeye cyane itangwa ninzobere mubyubuzima mugihe ubayeho mu buzima utishimiye
Biragoye ko umuntu yabaho yishimye ubuzima bwe bwose, icyakora nanone ni ingenzi cyane kubaho ubuzima butuma ugira umwanya uhagije wo kwishima, ukabaho ubuzima bwiza budatuma uhora uhangayitse.
Icya mbere cy’ibanze ni uko ugomba kubaho ubona ibyo ukenera by’ibanze, nka kimwe mu bishobora gutuma ugira ubuzima bwiza. Ibi bivuze ko ari ngombwa kubaho ubona amafaranga agufasha kugera ku by’ibanze mu buzima, birimo ibyo kurya, aho kuryama n’ibindi bitandukanye.
Gusa igitangaje ni uko hari n’ubwo umuntu aba afite byinshi muri ibi, ugasanga mu bibazo afite ntacyo kurya kirimo, imyambaro n’aho kuryama byose biteguye neza, ariko n’ubundi ugasanga ari umuntu ubaho atishimye, rimwe na rimwe akaba yanagira agahinda gakabije ndetse yewe akaba yakwiyahura.
Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku bintu bishobora kugufasha kubaho wishimye.
1. Ntugashake guhora ushimisha abantu
Gushimisha abantu ni byiza kuko bishobora kugufasha kubona inshuti nyinshi kandi byoroshye, ariko bishobora kugira ingaruka zikomeye, cyane cyane iyo udashobora gukora ibintu uko ubyumva, ahubwo buri gihe ugakora ibintu bigamije gutuma ushimisha abandi.
Nk’urugero, ibi bishobora gutuma ujya ahantu runaka kuko inshuti zawe zagusabye ko mujyana, wenda mukaba mwajya mu kabari kandi udafite amafaranga ahagije. Iyo ibyo birangiye, ukagaruka mu rugo nyuma yo gutakaza amafaranga mu buryo utateguye, bishobora kugutera kugira agahinda, kuko mu by’ukuri ibyo wakoze utari wabigambiriye, ahubwo wabikoze kubera igitutu cy’inshuti zawe, nacyo cyatewe no gukora ibyo bashaka ugamije kubashimisha.
Niyo mpamvu nubwo washimisha abantu, ariko ukwiriye kujya ushyira ku munzani, ukareba niba ikigero ushaka kubashimishaho kidashobora gushyira inyungu zawe mu byago, byaba ngombwa ntukore ibyo bashaka mu gihe ubona byakugiraho ingaruka mbi.
2. Teganya uburyo bwo guhuza inshingano zawe n’ikiruhuko
Niba uri umuntu uhora akora ataruhuka, ukabaho ubuzima butuma ubyuka mu gitondo ukajya mu kazi, ukaza kukavamo nijoro usibira mu buriri, amahirwe menshi ni uko hari igihe kizagera ubuzima bugatakaza uburyohe kuri wowe, ahanini bitewe no kutabona ikiruhuko.
Impamvu ni uko ikiremwamuntu gikenera gusabana no kuganira n’abantu, ari nayo mpamvu kubaho udafata uwo mwanya, nubwo waba muto cyane, bishobora kukugiraho ingaruka, bigatuma wumva utanyuzwe n’ubuzima ubayemo.
3. Iga kunyurwa
Nta na rimwe uzigera ubaho ubona urusha abantu bose ibintu runaka. Uzabirebere ku mushahara. Rimwe utangira wifuza guhembwa ibihumbi 100 Frw, wabibona ugashaka ibihumbi 200 Frw, nyuma y’igihe gito ugashaka miliyoni 1 Frw, byarimba ukifuza miliyoni 3 Frw bikarangira ugiye no kuzishakira mu bucuruzi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko bitwara amezi ari hagati y’atatu n’atandatu kugira ngo umuntu abe amaze kumenyera ikintu runaka afite. Muri make nyuma y’amezi atandatu, icyo ufite kiba cyamaze kuba igisanzwe kuri wowe, ukeneye ikindi kikirusha agaciro.
Niyo mpamvu Apple ihora icuruza telefoni zijya kunganya ubushobozi, ariko ugasanga buri mwaka abantu bishyura akayabo kugira ngo bazikozeho imitwe y’intoki.
Ibi byose biterwa na kameremuntu ihora ishaka ibyiza kurushaho, ndetse ibi ni byiza ku ruhande rumwe kuko bituma duhora dutera imbere, ariko iyo bikabije, bikugiraho ingaruka mbi kuko nta na rimwe uzigera ubona ibyo wifuza byose, niyo byaba ntibiramba.
Niyo mpamvu kwitoza kunyurwa n’ibyo ufite ari ingenzi, mu gihe uri gushaka uburyo urushaho kubyongera mu bihe biri imbere.
Ibi kandi bigomba no kujyana no kutigereranya n’abandi, ukemera kubaho wemera ko buri gihe uzabona umuntu ukurusha ubwiza, ukabona umuntu ukurusha amafaranga, ukaba umuntu ukurusha kuvuga neza n’ibindi byinshi. Kwiyakira, ukemera ko udashoboye byose utanafite byose, ni kimwe mu bintu by’ingenzi bizagufasha kubaho neza wishimye.
4. Ntugahore wicuza
Ni byiza guhora wibuka ibyo wanyuzemo, by’umwihariko ukabyigiramo amasomo, gusa si byiza guhora ubyibuka cyangwa se ubyicuza. Ushobora kuba warakoze ikintu runaka kikakugiraho ingaruka mbi cyane, nk’urugero ukaba warigeze gukora imibonano mpuzabitsinda idakingiye, ukanduriramo Agakoko Gatera SIDA.
Iyo ni indwara uzabana nayo ubuzima bwose, ku buryo guhora wibuka amakosa wakoze n’ibyago wayakuyemo ari ibintu bishoboka cyane.
Icyakora guhora muri ibi bishobora gudindiza ibyishimo ugira, ndetse bikagushyira mu byago byo kugira ubuzima bubi bushobora no kugutera agahinda gakabije, kabone nubwo waba wicaye muri Bugatti.
Ugomba kumenya ko amakosa wakoze yabaye byarangiye, waba ugomba kuyigiraho ukabikora, ugaharanira ko atazasubira, ugafata ingamba zo kuyakumira. Iyo ibyo byose ubirangije, ugomba kwemera ko ubuzima bukomeza, ukemera kugira intumbero y’ahazaza kandi ukayikurikiza, bitabaye ibyo wabaho mu gahinda igihe cyose.
5. Baho wizigamira, ugire intego mu buzima
Kimwe mu bintu bizagufasha kubaho ubuzima bwiza, ni ukwirinda ubuzima bubi, bushobora guterwa n’ubukene ndetse n’ibindi bitandukanye. Ushobora kuba uyu munsi ufite amafaranga, ariko burya ubuzima bujya buhinduka, si igitangaza rwose ko ejo wabyuka ukisanga ukabura n’urupfumuye.
Niyo mpamvu niba ufite amafaranga, ukwiriye kugira uburyo uzigama, ugatangira gutegura ejo hazaza. Ibi ni ingenzi cyane kuko kimwe mu bintu abantu benshi bakunda kwicuza, ni ugupfusha ubusa amahirwe bigeze kugira mu buzima.
Kuyirinda rero bisaba gutekereza ejo hazaza, ugatangira kuhategura uyu munsi. Niba wifuza kuzubaka urugo ukaba umubyeyi, hari ibintu bigutegura kuba umubyeyi mwiza ushobora kuba witoza uyu munsi, nubwo inyungu zabyo zizaza mu myaka iri imbere. Niba wifuza kuzatunga imodoka, hari ibintu birimo kuyiga no gushaka amafaranga, ushobora kuba utangiye gukora uyu munsi.
Iyo ubayeho ubuzima bufite intego, bigufasha kwigirira icyizere, ukumva ko ejo uzakomeza kubaho neza, bityo bikagufasha kubaho wishimye uyu munsi.