Imyitozo irarimbanize ku ngabo z’u Bushinwa mu kuzenguruka ikirwa cya Taiwan zikora imyitozo

Imyitozo irarimbanize ku ngabo z’u Bushinwa mu kuzenguruka ikirwa cya Taiwan zikora imyitozo
Ingabo z’u Bushinwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane zabyukiye mu myitozo ya gisirikare yakozwe bazenguruka ikirwa cya Taiwan, hagamijwe kugiha ubutumwa bwo kutazahirahira ngo gikomez e gahunda yacyo yo gushaka kwiyomora ku Bushinwa.
Imyitozo y’ingabo z’u Bushinwa yaturutse ku burakari bwatewe n’ijambo ryavuzwe n’Umuyobozi mushya wa Taiwan, Lai Ching-te ubwo yarahiraga tariki 20 Gicurasi.
Icyo gihe yagaragaje ko ashaka ko Taiwan iba igihugu kigenga, ibintu u Bushinwa bwemeza ko bitazashoboka kuko icyo kirwa gifatwa nk’igice cy’u Bushinwa.
Global Times yatangaje ko imyitozo y’ingabo z’u Bushinwa yatangiye ahagana saa moya z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane, ikorwa mu bice byose by’amazi azengurutse Taiwan.
Ni imyitozo idasanzwe iri gukorwa n’ingabo zo mu mazi, izo mu kirere n’izo ku butaka mu cyiswe ‘Sword-2024A’.
