Imyidagaduro: Umunsi Oda Paccy ahurira na Lick Lick mu kiganiro agahakana ibyo kumutera inda

Imyidagaduro: Umunsi Oda Paccy ahurira na Lick Lick mu kiganiro agahakana ibyo kumutera inda
Umuraperi Oda Paccy yagarutse ku bihe adateze kwibagirwa byabaye mu buzima bwe, by’umwihariko agahinda yatewe n’ikiganiro cyo kuri radiyo yahuriyemo na Producer Lick Lick akihakana kumutera inda.
Ku bantu bakurikirikiye ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda mu myaka isaga 13 ishize, inkuru zabicaga bigacika ni iz’urukundo rwa Oda Paccy na Mbabazi Isaac uzwi nka Lick Lick.
Oda Paccy yahishuye ko yababajwe bikomeye no kwisanga ari mu kiganiro kimwe na Lick Lick , undi akihakana kumutera inda kandi amutwitiye.
Ibi Oda Paccy yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV cyibanze ku buzima yanyuzemo, agahinda gakabije yagize katumye atangiza ibiganiro bigamije gufasha no kugira inama abari mu bihe bitoroshye.
Muri iki kiganiro Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy], yavuzemo ko umunyamakuru wamutumiye mu kiganiro akamuhuza na Lick Lick atabizi akwiye ku musaba imbabazi, kuko cyamubabaje cyane.
Ati “Ndabyibuka bantumiye kuri radiyo ntavuze izina [Isango Star] mu gitondo, nsanga batumiye na Lick Lick twicaranye, umunyamakuru abaza Lick ngo ko bivugwa ko Paccy atwite? ati ‘reka reka’.”
“Njye nabuze icyo nkora, wasubiza iki nyine kandi uzi neza ko umuntu abizi? Biri mu bintu biba byarambabaje ariko abo bantu barambabaje cyane. Kuba bataransabye imbabazi ni ikintu gikomeye cyane.’’
Paccy yavuze ko icyo gihe byamuteye igikomere, nyamara ababigizemo uruhare ntacyo bibabwiye.
Ati“Nyine ndabivuze nyuma y’imyaka irenga 10 n’indi ndabivuze,. Barambaje cyane. Hari muri cya gihe umuntu yumva akeneye abantu cyane ariko nyine ugasanga umuntu we icyo akeneye ni amakuru gusa.”
Uyu muraperi akomeza avuga ko akababaro yagize gakomeye ari ukuba uwamuteye inda yaramwihakanye, bikagera aho ashyirwaho igitutu cyo gukuramo inda yari atwite ariko umuryango ukamuba hafi cyane.
Byagezeho ajyanwa mu bitaro igihe inda yari igiye kuvamo bitewe n’ibibazo yanyuragamo muri icyo gihe.
Mu 2011, nibwo Oda Paccy yibarutse umwana w’umukobwa yise Lynca Mbabazi.
Hari igihe cyageze aba bombi barebana ay’ingwe nko muri Kamena 2012 Producer Lick Lick yakoze indirimbo yise ‘Ntabwo mbyicuza’ arenzaho kuyikorera agace gato k’amashusho aho yagaraye acagagura amafoto ya Oda Paccy.
Mu 2015 Oda Paccy yasohoye indirimbo na we ayita ‘Ntabwo mbyicuza’, ikubiyemo amagambo akarishye asubiza Producer Lick Lick ku byo yamuririmbyeho muri 2012.
Nyuma y’ibyo bihe byose, Oda Paccy avuga ko 2020 ari umwaka avumira ku gahera dore ko yahuye n’ibihe bitoroshye yisanga mu gahinda gakabije.
Ni uburwayi yagize butewe no gutereranwa n’abantu yizeraga haba mu buzima bwa muzika , ibibazo bya sosiyete ya Ladies Empire yafashaga abahanzi, n’ibindi.
Ati “Narwaye agahinda mu 2020, byarangoye njya kwivuza hanze y’u Rwanda, noneho ni ibintu byambayeho ari muri bya bihe bya Ladies Empire.”
Nyuma yo kwivuza agakira Oda Paccy yagarukanye ibitekerezo byo gutangiza umuyoboro wa YouTube yise IMN TV unyuraho ibiganiro birimo icyo yise “Imbere muri njye” bigamije gufasha abantu bagiye bahura n’ibibazo nk’ibye, n’ibindi.
Uyu muhanzikazi ni umwe mu bagize umuryango wa Voice Of Women ugamije gufasha abagore mu buryo burimo ubujyanama n’ibindi.
Umva indirimbo “Imbere muri njye” Oda Paccy avuga ko ikubiyemo ibizazane yanyuzemo mu bizima bw’ahahise
Kurikira ikiganiro kirambuye