Imyidagaduro: Umuhanzikazi Lizzo twakunze turi benshi yaretse umuziki

Imyidagaduro: Umuhanzikazi Lizzo twakunze turi benshi yaretse umuziki
Umuhanzikazi w’Umunyamerika Melissa Viviane Jefferson wamamaye nka Lizzo, yafashe umwanzuro wo kureka umuziki kubera uko abantu bamufata.
Lizzo yabitangaje yifashishije itangazo yashyize hanze ribwira abakunzi be ko yaretse umuziki kubera ibirushya agenda ahura nabyo.
Yagize ati “Ndarambiwe kwihanganira guteshwa agaciro n’abantu bose mu buzima bwanjye no kuri internet. Icyo nifuza ni ugukora umuziki no gushimisha abantu no gufasha isi kuba nziza gato kurenza uko nayisanze.’’
‘‘Ariko ntangiye kumva ko isi itanshaka. Ntabwo mbura kurwanya ibinyoma bivugwa kuri njye n’abantu bashaka kuvugwa no gushakisha ababona ibyo batangaza […] Ntabwo naje muri ibi ku bw’uyu mwanda. Ndasezeye.’’
Lizzo yaherukaga kuvugwa cyane muri Kanama umwaka ushize ubwo yari yajyanywe mu nkiko n’abahoze ari ababyinnyi be batatu bamushinja ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina bavugaga ko yakoze mu myaka ibiri ishize, gusa we yarahakanye.


