Imyidagaduro: Umuhanzi w'umuraperi watangiye umuziki ahawe itike na nyina! Chriss Eazy wa mbere y’ubwamamare (Video)

Apr 4, 2024 - 16:54
 0  134
Imyidagaduro: Umuhanzi w'umuraperi watangiye umuziki ahawe itike na nyina! Chriss Eazy wa mbere y’ubwamamare (Video)

Imyidagaduro: Umuhanzi w'umuraperi watangiye umuziki ahawe itike na nyina! Chriss Eazy wa mbere y’ubwamamare (Video)

Apr 4, 2024 - 16:54

Chriss Eazy ni umusore watangiye umuziki akiri muto, nta bushobozi afite ariko uyu munsi, ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bakomeje kuzamura umuziki w’u Rwanda.

Icyo gihe yari umuraperi, ariko uyu munsi byagorana ko hari uwo ubwira ko yakoraga injyana ya ngo abyumve nyamara indirimbo yakoze icyo gihe ziruta izo amaze gukora aririmba.

Ni umusore washakishirije mu matsinda atandukanye, yitabira amarushanwa y’abanyempano kugeza ubwo bimukundiye mu 2021.

Yashakishirije mu matsinda atandukanye

Mu kiganiro Kulture Talk cya IGIHE, Chriss Eazy yahishuye ko yatangiriye umuziki we mu itsinda bari bise ‘Future Guys’ yari ahuriyemo n’abitwa M Eazy na Young Eazy bakoranye indirimbo eshatu.

Izi ndirimbo uko ari eshatu nubwo batekerezaga ko zishobora guhindura inzozi zabo impamo, si ko byagenze kuko nta n’imwe yigeze imenyekana.

Nyuma y’uko akoze indirimbo ntizimenyekane, Chriss Eazy yaje kwitabira irushanwa rya Talent Zone yanegukanye nubwo kuryinjiramo kwe bitari byoroshye.

Icyo gihe Chriss Eazy wari wahaye itike na nyina, yabanje kugorwa no gusubiramo indirimbo Njye ndarapa ya Danny Nanone abari bagize akanama nkemurampaka bamuha andi mahirwe abona gukomeza ndetse birangira anaryegukanye.

Yahembwe ibirimo kujya kwiga ibyo gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo, ibihumbi 350 Frw na telefone igendanwa ari nayo ya mbere yari atunze.

Uyu muhanzi wari ukiri umuraperi, yahise yinjira mu itsinda rishya ry’inshuti ze bitaga ‘Kamenge City Crimes’ yari ahuriyemo n’abasore barimo uwitwa Houseman na Tyra.

Aba basore nabo bakoranye indirimbo ebyiri, baza gutandukana zitabashije kwamamara nk’uko zari inzozi ze.

Nyuma y’iri tsinda ryari ribaye irya kabiri yisanzemo, yagiye kwiga kuri APACE ahahurira n’umusore witwa AoBeats wari n’umu-producer batangira gukorana umuziki.

Aba basore bakundaga gukorana n’undi witwa KK2 ariko noneho nubwo bari bameze nk’abakoze itsinda, buri wese yashoboraga kwikorana.

Muri kwa kwikorana nibwo Chris Eazy yakoze indirimbo nka Ndi mu rugamba, ku munsi wa nyuma, Kimpe n’izindi nyinshi yakoraga abifashijwemo na AoBeats .

Umuraperi wavuyemo umuririmbyi ukunzwe n’abatari bake

Muri iki kiganiro, Junior Giti ureberera inyungu za Chris Eazy, yavuze ko batangira gukorana yari kumwe n’itsinda yari asanzwemo.

Icyakora bitewe na gahunda zitandukanye ziganjemo amasomo, abandi bose bagiye bagenda yisanga asigaranye Chris Eazy gusa.

Ati “Njye nabasanze ari itsinda ry’abantu batatu, icyo gihe KK2 we ntabwo twari kumwe cyane, ibyatumye mfata AoBeats na Chris Eazy dukorana indirimbo yiswe Yozefina.”

Nyuma yo gusohora Yozefine, Junior Giti yavuze ko umuryango wa Ao Beats watangiye kumusaba kwiga birangira agiye kuba i Dubai hasigara Chris Eazy wenyine.

Bitewe n’uko indirimbo Yozefine bari barakoze itamamaye, Junior Giti n’itsinda ryabafashaga mu muziki, bigiriye inama yo gusaba Chris Eazy ko yatangira kuririmba agashyira ku ruhande ibyo kurapa.

Uyu musore wabigerageje mu ndirimbo ‘Fasta’ byarangiye ahiriwe irakundwa akomerezaho iyitwa ‘Amashu’ nayo biba nk’ibyo injyana yo gukora iba iyo.

Ku rundi ruhande, Chris Eazy ahamya ko impamvu yagumye mu kuririmba ari uko aribyo abantu bakunze icyakora ahamya ko mu bihe byaba ngombwa nabwo yakongera agakora na Hip Hop.

Kugeza ubu uyu muhanzi afite izindi ndirimbo zakunzwe zirimo iyitwa Amashimwe, Inana, Edeni, Stop, Bana na Jugumila ziri mu zimaze kugira uyu musore ikimenyabose mu muziki w’u Rwanda.

Indirimbo za Chris Eazy zo ha mbere benshi batamenye

Chris Eazy wa mbere y'ubwamamare yakoraga injyana ya Hip Hop
Junior Giti ni we mujyanama mu muziki wa Chris Eazy
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268