Imyidagaduro: Selena Gomez mu byishimo n'amarira y'ibyishimo yambitswe impeta y’urukundo n'umusore bamaze umwaka bari mu munyenga w'urukundo (Amafoto)

Imyidagaduro: Selena Gomez mu byishimo n'amarira y'ibyishimo yambitswe impeta y’urukundo n'umusore bamaze umwaka bari mu munyenga w'urukundo (Amafoto)
Selena Gomez yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Benny Blanco wamusabye ko bazarushinga, nyuma y’umwaka umwe n’igice bashyize ku mugaragaro iby’umubano wabo.
Ni amakuru Gomez yashyize hanze ku mugoroba wo ku wa 11 Ukuboza 2024, abinyujije kuri Instagram ye, ari na ko asangiza abamukurikira kuri urwo rubuga, amafoto yambitswe impeta.
Mu buryo bugaragaza ko yanyuzwe Gomez yanditse ati “Ubu urugendo rwo kubana akaramata ni bwo rutangiye.”
Uyu muhanzikazi w’imyaka 32 yari yaravuzweho kuba ari mu mushinga w’ubukwe n’uyu musore, icyakora ntiyagira icyo abivugaho.
Byari biturutse ku ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, ari imbere y’indorerwamo nyuma ashyiraho udutima tw’urukundo. Iyo foto ye na Blanco w’imyaka 36 yayigaragaragamo ariko ubona atareba muri camera.
Bombi batangiye gukundana muri Kanama 2023, gusa baza kwemeza umubano wabo mu itangazamakuru mu Ukuboza k’uwo mwaka.
Selena Gomez wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye no muri filime yagiye akina, yabanje gukundana na Justin Bieber igihe cy’imyaka 10 nyamara urukundo rwabo ruza gukendera batarushinze.
Ubwo iby’urukundo rwe rushya byashyirwaga hanze, abafana banagaruye iyo ngingo banagaragazaga ko uyu musore wegukanye Gomez yari n’inshuti ya Bieber.
Icyakora Gomez na Blanco na bo bari inshuti ndetse bafatanya mu mishinga itandukanye na mbere y’uko bemeranya kubana, kuko uyu musore yigeze kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Selena Gomez izwi nka ‘I Can’t Get Enough’ mu 2019.






