Imyidagaduro: Natunguwe n’urwego rw’abakinnyi: Umunyezamu Arakaza MacArthur avuga kuri Shampiyona y’u Rwanda (Video)

Imyidagaduro: Natunguwe n’urwego rw’abakinnyi: Umunyezamu Arakaza MacArthur avuga kuri Shampiyona y’u Rwanda (Video)
Umunyezamu wa Etincelles FC, Arakaza MacArthur uri gukina umwaka we wa mbere mu Rwanda, yatangaje ko yatunguwe n’urwego yasanzeho Shampiyona y’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu munyezamu uri mu bafite ubunararibonye, yavuze ko yatunguwe n’urwego amakipe yo mu Rwanda ariho.
Yagize ati “Shampiyona yo mu Rwanda yarantunguye cyane. Uko nayitekerezaga si ko nayisanze kandi wumve ko ariyo nari nsigaje gukinamo mu karere kose. Irakomeye, irimo n’uburyo bwinshi.”
Yavuze ko yibwiraga ko imeze nk’iyo muri Tanzania itwawe n’amakipe abiri gusa.
Ati “Amakipe ari ku rwego rwiza. Nari nzi ko ari nko muri Tanzania hari amakipe abiri gusa ariko hano hari menshi akomeye atungurana kandi ibyo nibyo byongera ihangana.”
Arakaza yakomeje avuga ko Muhire Kevin na Kwitonda Alain Bacca bari mu bakinnyi beza amaze kubona muri iyi shampiyona.
Kwinjira kwa Arakaza muri Etincelles byaratunguranye, cyane ko iyi kipe yagize umwaka mubi, kuri ubu ikaba iri kurwana no gushaka uko yaguma mu cyiciro cya Mbere.
Uyu munyezamu yavuze ko uretse amasezerano meza yahawe, yari amaze no kugirana ibibazo n’ubuyobozi bw’umupira i Burundi bityo yemera kujya muri iyi kipe y’i Rubavu.
Ati “ Mu Burundi banyimye ibyangombwa baza kubimpa isoko ryarafunze mu bihugu byinshi. Narebye aho kugira ngo nicare umwaka wose, niko guhitamo Etincelles kuko yari imaze igihe inyifuza kuva nko ku munsi wa 10 wa shampiyona baramvugishaga. Ikindi n’amasezerano yari meza.”
U Burundi buri mu bihugu bifite abakinnyi benshi muri Shampiyona y’u Rwanda ndetse buri mwaka bakomeza kugaragaza itandukaniro.
Arakaza avuga ko iki gihugu kibikesha gutegura abakinnyi gihereye hasi bityo bakagira abakinnyi benshi kandi beza.
Ati “ Mu Burundi abakinnyi batangira gukina bakiri bato. Twe twaje dusanga ba Selemani baza kuvamo tujyamo bityo bikaba uruhererekane. Niyo mpamvu mu Ikipe y’Igihugu yanyu hari abamaramo igihe kinini.”
Arakaza yavuze ko yakunze ubuzima bwo mu Rwanda kuko ari bumwe n’ubw’iwabo kandi ko ibibazo ibihugu byombi bifitanye nta ngaruka bimugiraho.
Ati “Ubuzima bwo mu Rwanda ni kimwe ni ubw’i Burundi. Haba amafunguro amwe n’abantu bakira neza. Abantu bibaza ku bibazo ibihugu bifitanye njye ntabyo ndabona, tubanye neza cyane.”
Kureba imisozi ndetse no kuba i Rubavu hari umucanga wo ku mazi, ni kimwe mu byanejeje Arakaza ubwo yageraga mu Rwanda.


