Imyidagaduro: Icyamamare Eudoxie Mbouguiengue ashobora kuzana mu Rwanda Ludacris n’abana be

Jun 4, 2024 - 12:37
 0  45
Imyidagaduro: Icyamamare Eudoxie Mbouguiengue ashobora kuzana mu Rwanda Ludacris n’abana be

Imyidagaduro: Icyamamare Eudoxie Mbouguiengue ashobora kuzana mu Rwanda Ludacris n’abana be

Jun 4, 2024 - 12:37

Umunya-Gabon Eudoxie Mbouguiengue Bridges usanzwe ari umugore w’Umuraperi Christopher Bridges wamamaye nka Ludacris; yagaragaje ko ashaka kuzana n’umugabo we n’abana gusura Ingagi mu Rwanda.

Uyu mugore amaze iminsi mu Rwanda aho yari yaje kureba imikino ya Basketball Africa League, izwi nka BAL yahuzaga amakipe ahiga ayandi mu mukino wa Basketball muri Afurika.

Ni imikino yasojwe ku wa 1 Kamena, Petro de Luanda yo muri Angola yegukanye BAL 2024 itsinze Al Ahly Benghazi amanota 107-94. Uyu mukino ni nawo Eudoxie Mbouguiengue yarebeye i Kigali.

Mu kiganiro uyu mugore w’abana bane yagiranye na The New Times,, yavuze ko yahoze yifuza gusura u Rwanda, kubera ko hari umukobwa biganye w’Umunyarwandakazi akamwigisha ibintu bimwe na bimwe.

Ati “Ntewe ishema no kubona uko u Rwanda rwahindutse, nk’umuntu uzi aho igihugu n’abaturage bacyo banyuzemo.’’

Agaragaza ko kuba Kigali izwi nk’Umujyi urimo isuku muri Afurika, ari ubuhamya bw’iterambere igihugu cyagezeho.

Ati “N’ubwo nifuza gusura ahantu henshi hatandukanye mu gihugu, nshaka gusigazaho hake nko gusura Ingagi, ku buryo nzabikora mu gihe naba ndi kumwe n’umuryango wanjye. Ngomba kuzazana umugabo wanjye, Ludacris n’abana banjye kugirira ibihe byiza muri iki gihugu cyuje ubwiza buhebuje.’’

Eudoxie Mbouguiengue yavuze ko azagerageza kubikora vuba, kugira ngo umuryango we nawo awukumbuze u Rwanda.

Eudoxie Mbouguiengue yavuze ko ashaka kuzana umugabo we Ludacris mu Rwanda mu minsi ya vuba
Eudoxie Mbouguiengue yavuze ko akunda Ingagi bityo ashaka kuzazana umugabo we kuzisura mu minsi iri imbere
Eudoxie Mbouguiengue yahigiye kuzana umugabo we mu Rwanda
Eudoxie Mbouguiengue ni umwe mu bakurikira imikino ya BAL
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268