Imyidagaduro: Hakuzimana yahize abakuze mu irushanwa ryo koga mu barengeje imyaka 55

Imyidagaduro: Hakuzimana yahize abakuze mu irushanwa ryo koga mu barengeje imyaka 55
Hakuzimana Constantin yitwaye neza mu marushanwa yo kurushanwa Koga muri Piscine mu batarabigize umwuga bakuze harimo abakanyujijeho ndetse n’abatarakanyujijeho muri uyu mukino.
Ni imikino yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe 2024, bigizwemo uruhare na bamwe mu batoza b’amakipe atandukanye yo koga, Ikipe ya Cercle Sportif de Kigali ndetse n’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda (RSF).
Hakuzimana wahatanaga ku giti cye yiyandikishije mu byiciro bitandukanye kuko iri rushanwa ryabaye mu byiciro byo koga birimo umusomyo (Free Style) byakorwaga kuri metero 50, makeri (Breast Stroke) kuri metero 50 ndetse na ‘Butterfly’ kuri metero 25.
Mu cyiciro cyo koga umusomyo yabaye uwa kabiri aho yarushijwe na Ruzindana Jean Claude, ariko ageze muri Butterfly Hakuzimana arahatana yegukana umudali wa Zahabu akoresheje amasegonda 39.
Abandi bitwaye neza ni Murungi Ernestine witwaye neza mu cyiciro cy’abagore akegukana umudali wa Zahabu yahatanye wenyine.
Aya marushanwa yari abayeho ku nshuro ya kabiri nyuma y’ayabaye muri 2023 ateguwe n’Ikipe ya Mako Sharks Swim Club Kigali. Umuyobozi wa RSF, Girimbabazi Pamela nawe wahatanye akaba yemeje ko agomba kuba kenshi.
Ati “Ntibigaragara neza iyo duherekeza abana kubigisha imikino bikarangira twe imibiri yacu idakora siporo. Aya marushanwa ararushaho guteza imbere umukino kandi twifuza ko yazajya abaho kenshi gashoboka akanabera mu bice bitandukanye.”
Nyuma y’iri rushanwa ry’abakuze hazakurikiraho iry’urubyiruko rizaba kubatarengeje imyaka 30 kandi rigakingurira amarembo buri wese wifuza kurushanwa koga.

