Imyidagaduro: Abamurika imideli 301 bitabiriye irushanwa rya ‘The Stage Fashion Showcase’ (Amafoto)

Imyidagaduro: Abamurika imideli 301 bitabiriye irushanwa rya ‘The Stage Fashion Showcase’ (Amafoto)
Ku gicamunsi cyo ku itariki ya 16 Kamena 2024, abamurika imideli basaga 301 bitabiriye ijonjora ry’irushanwa ryateguwe na sosiyete ‘Ssanduina Ltd’ y’umunyamideli Mucyo Sandrine ryiswe ‘The Stage Fashion Showcase’.
Ni igikorwa kitabiriwe n’abamurika imideli baturuka mu Rwanda no hanze dore ko hari abavuye muri Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, u Buyapani n’ahandi.
Mucyo Sandrine, Umuyobozi wa The Ssanduina Ltd, itegura ‘The Stage Fashion Showcase’ yabwiye IGIHE ko hiyandikishije abarenga 600 ariko abari bujuje ibisabwa bitabiriye bakaba bari 301.
Ati “Tukaba twatoranyije 60 bazamara amezi atatu mu mwiherero uzabera hano ’Mundi Centre’ no muri ‘Institut Français du Rwanda.”
Mucyo Sandrine yasobanuye ko ku itariki 5 Ukwakira 2024 muri Kigali Convention Centre hazaba igitaramo cyo guhitamo abamurika imideli babiri, umuhungu n’umukobwa buri wese ahembwe ibihumbi 800 Frw. Yongeyeho ko n’abahanga imideli babiri bazahiga abandi bazahembwa ibihumbi 400 Frw.
‘The Stage Fashion Showcase’ yabaye bwa mbere ku itariki 14 Ukwakira 2023 mu birori byabereye muri Kigali Marriot Hotel. Ni ibirori bigamije kuzamura uruganda rw’imideli mu Rwanda no kumurika impano nshya ku ruhando mpuzamahanga.











