Impanga zatawe muri yombi zizira kwica nyina zimwicishije isuka ndetse n'umuhini

Impanga zatawe muri yombi zizira kwica nyina zimwicishije isuka ndetse n'umuhini
Impanga yitwa Danfodr Steven Seif hamwe na Daniel Steven Seif bafite imyaka 24, bafatanyije kwica nyina bamukekaho amarozi.
Izi mpanga zituye mu ntara ya Mtwara mu karere ka Masasi mu gihugu cya Tanzania, zatawe muriyombi na Polisi kuri uyu wambere tariki ya 13 Mutarama 2025.
Polisi yatangaje ko izompanga zishe umubyeyi wabo tariki ya 15 Ukuboza 2024
Iryo tangazo rya Polisi rivuga ko izo mpanga zishe nyina witwa Methew Mayaya zimukibise isuka n'umuhini mu gahanga agira ibikomere arinabyo byamuviriyemo kwitaba Imana.
Mu iperereza ryerekanye ko izimpanga zishe umubyeyi wazo zimuziza ko ari Umurozi.